Gatsibo: 14 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera bukabagwa nabi

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize amasaha 23
Image

Abaturage 14 bo mu Kagari ka Gituza, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo bajyanwe kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi nyuma yo gusangira ikinyobwa cy’ubushera ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, kikabagwa nabi maze bamwe mu babunyoye batangira gucibwamo.

Mutiganda Laurent umwe mu baturanyi yagize ati: “Abantu bagize ibibazo ako kanya kuko hari n’abari bakiri aho babunywereye harimo n’abo muri urwo rugo. Hari abafashwe no gucibwamo ,abandi bagira isesemi bakanaruka ndetse hari n’abahinze umuriro batari basanganywe, kubera ko hamaze iminsi havugwa amakuru y’ibinyobwa bigira ingaruka ku babinyoye twahise tumenyesha ubuyobozi baraza babatwara kwa muganga.”

Mujawimana Donatha na we yagize ati: “Ntabwo twamenye ibyari mu bushera ariko hari abaketse ko bwandujwe. Hari abo bwaguye nabi cyane ariko abandi ukabona ntacyo bibatwaye nubwo uwabunyoyeho wese yari atangiye kugira ubwoba.”

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Mutabazi Geoffrey wavuze ko hari abagize ibibazo by’ubuzima kandi banyoye kuri ubwo bushera bajyanwe kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga

Yagize ati: “Ni ubushera bwari bwengewe mu muryango aho abantu bahuriye barabunywa ariko biza kugaragara ko bwabateye ibibazo by’ubuzima, akaba ari yo mpamvu bihutishijwe bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakurikiranirwe hafi.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bamwe batashye basubira mu ngo zabo mu gihe ugifite ikibazo yoherejwe mu bitaro bya Ngarama.

Ati: “Abantu bose bajyanwe kwa muganga bari 14. Muri bo 13 barayeyo ariko kuri uyu wa Kane borohewe ndetse barasezererwa kuko nta bibazo bikomeye bafite nnaho umwe wari ukirembye ubu ari kuvurirwa mu bitaro by’Akarere bya Ngarama”

Mutabazi yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu icyateye abo baturage kugubwa nabi kitaramenyekana aho hakomeje iperereza ngo harebwe niba byaturutse ku isuku nke cyangwa ku zindi mpamvu.

Hashize iminsi hari gahunda yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyane ibinyobwa bisembuye, aho abaturage bakoresha ibinyobwa bya kinyarwanda bakoresha mu miryango yabo cyangwa mu ngo basabwa kwita ku isuku n’ubuziranenge bw’ibyo binyobwa kandi bakabimenyesha ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize amasaha 23
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE