Lady Gaga agiye gutangira gukina filime ari umubyeyi

Lady Gaga agiye gutangira gukina filime ari umubyeyi

Umukinnyi wa filimi akaba n’umuhanzi w’Umunyamerika Stefani Joanne Angelina Germanotta, uzwi nka Lady Gaga, yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko kuva ubu agiye gutangira gukina filime nyinshi nk’umubyeyi ufite abana.

Ni nyuma y’iminsi mike we n’umukunzi we Michael Polansky, Bibarutse imfura kuko inkuru zo kubyara kwabo zatangiye gutangazwa tariki ya 11 Nzeri 2026.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyamabaga ze yabasangije ifoto ateruye uruhinja rwe ayiherekeresha amagambo agira ati: “Ndashaka gukina muri filimi nyinshi, kandi mfite abana ndi umubyeyi.”

Nk’uko ikinyamakuru ‘Page Six’ yabitangaje, aba bombi baherutse kugaragara mu majyaruguru ya California, aho Lady Gaga yari afite umwana wabo w’uruhinja.

Lady Gaga wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Bad Romance” yatangiye gukundana na Polansky mu 2020, nyuma amwambika impeta y’urukundo mu 2024, amusaba ko bazashyingiranwa.

Nubwo aba bombi bakunze kugaragaza ko babyaye ndetse bakanasangiza abakunzi babo amafoto batembereye kandi bizihiwe no guterura umwana wabo kugeza ubu, amakuru arambuye ku mwana, arimo izina rye, igitsina ndetse n’itariki yavukiyeho ntibarabitangaza.

Lady Gaga, ufite imyaka 40, yavutse ku wa 28 Werurwe 1986 i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2000, yaje kurushaho kumenyekana nk’umukinnyi wa filime mu 2018 ubwo yakinaga mu yitwa ‘A Star Is Born’, aho yagaragaje ubuhanga bwe mu gukina no kuririmba.

Lady Gaga ntabwo ari umuririmbyi gusa kuko yanakinnye muri filime z’uruhererekane rwa televiziyo. Mu mafilime azwi cyane yakinnye harimo A Star Is Born (2018), aho yakinnye nka Ally, House of Gucci (2021) aho yakinnye nka Patrizia Reggiani, ndetse na Joker: Folie à Deux (2024) aho yakinnye nka Harley Quinn.

Lady Gaga amaze iminsi agaragara atembera n’umukunzi we hamwe n’umwana wabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25