Minisitiri Mukazayire yasabye RSSB Tigers gutungura Isi mu mikino mpuzamigabane

Minisitiri Mukazayire yasabye RSSB Tigers gutungura Isi mu mikino mpuzamigabane

Minisitiri wa Siporo, Nelly MuKazayire yashyikirije ibendera ry’igihugu ikipe ya RSSB Tigers BBC igiye guhagararira u Rwanda n’Umugabane wa Afurika mu irushanwa rihuza amakipe ahagarariye imigabane ku Isi rya FIBA Intercontinental Cup 2026, abasaba gutungura Isi kuko bashoboye. 

RSSB Tigers izahagararira Umugabane wa Afurika nyuma yo kwandika yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye BAL 2026.

Ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza ndetse n’abazabaherekeza muri FIBA Intercontinental Cup basuwe na Minisiteri wa Siporo.

Mbere yo kubashyikiriza ibendera, Minisitiri Mukazayire yabanje kugenera ubutumwa bwihariye abagiye guhagrarira Igihugu, abereka impamvu zo gutuma bahatana abasaba gutungura Isi muri iri rushanwa kuko bibishiboye.

Ati: “Ni mutungure Isi rwose kandi mufite ubushobozi bwo kubigeraho, kuko mufite buri kimwe n’ibikenewe byose kugira ngo mubigereho.”

Minisitiri Mukazayire kandi yasabye gukomeza kubumbatira ubumwe, imikoranire myiza no gukorera hamwe mu irushanwa ryose.

Iri rushanwa izabera mu Bushinwa kuva tariki ya 22 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

RSSB Tigers iri mu Itsinda A hamwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania ihagarariye u Burayi, na Shangai Sharks yo mu Bushinwa ihagarariye Aziya.

Itsinda B ririmo Beijing Royal Fighters yo Bushinwa, Boca Juniors yo muri Argentina ihagarariye Amerika y’Amajyepfo na NBA G League United irimo abakinnyi b’intoranywa muri shampiyona ityarizwamo abakina muri NBA, ikaba ari ikipe izaba ihagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino wa mbere ari na wo ufungura irushanwa RSSB Tigers izawukina na Rytas Vilnius ku wa 22 Nzeri. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azakomeza muri ½.

Mu rwego kwitegura neza iyi mikino, RSSB Tigers yongeyemo abakinyi bashya barimo Kwizera Sage usanzwe ukinira na Patriots, Johnny Hamilton na Tyler Bey wigaragaje mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka. 

Kapiteni wa RSSB Tigers, Antino Jackson yijeje intsinzi Abanyarwanda
Minisitiri Mukazayire yasabye Ikipe ya RSSB TIgers BBC gutungura Isi mu mikino mpuzamigabane ya FIBA kuko babifitiye ubushobozi bwo kubigeraho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25