U Rwanda rwemeje gukoresha ikoranabuhanga rya Nikereyeli
Mu nama Rusange ya 70 y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikereyeli (IAEA) yabereye i Vienne muri Autriche, u Rwanda rwagaragaje ubushake bwarwo mu bijyanye no gukoresha Ubumenyi n’ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikereyeli mu guteza imbere Igihugu, rugaragaza intambwe rumaze gutera mu gutegura gahunda y’izo ngufu zizifashishwa mu nzego zitandukanye nko mu rwego rw’ubuhinzi n’ubushakashatsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama rusange avuga ko iryo koranabuhanga rya Nikereyeli ari bumwe mu buryo bwafasha u Rwanda kugera ku ntego ziganisha ku iterambere Igihugu cyihaye.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Zingiro yavuze ko u Rwanda rubona ikoranabuhanga rya Nikereyeli nk’ingingo y’ingenzi izorohereza Igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye binyuze muri gahunda y’icyerekezo 2050.
Ati: “Ibi byagerwaho binyuze cyane cyane mu kongera ingufu, Guteza imbere ubuvuzi, kongera umusaruro w’ibiribwa, ubushakashatsi hamwe n’Urwego rw’inganda, ubumenyi n’Ikoranabuhanga birebana n’ingufu za Nikereyeri nk’ipfundo ryadufasha kugera ku by’ingenzi twiyemeje kuzageraho mu iterambere ry’igihugu binyuze mu cyerekezo 2050, intego yacu ni Ugukoresha ikoranabuhanga rijyanye n’ingufu za Nikereyeli mu nzego zitandukanye zifite uruhare rukomeye mu iterambere, kuko gahunda y’u Rwanda y’ingufu za Nikereyeli imaze kuva ku rwego rwa politiki none turimo kugerageza kuyishyira mu bikorwa.”
Iyo nama ibaye mu gihe u Rwanda rwiteguye ko mu mwaka wa 2030 ruzaba rufite uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikereyeli.
Ku byerekeranye n’igenzura rigamije gusuzuma ubushobozi n’imyiteguro ndetse naho u Rwanda rugeze mu kubaka ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo igihugu kizabashe gukoresha ingufu za Nikereyeli mu buryo bwiza kandi burambye kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA avuga ko iryo genzura ryatanze ibyifuzo nama bizafasha u Rwanda mu cyiciro gikurikira cya gahunda yarwo mu ikoreshwa ry’ingufu za Nikereyeli mu nzego zitandukanye.
Ati: “Iryo genzura ryatanze ishusho y’aho u Rwanda rugeze mu kubaka ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo hatangire ikoreshwa ry’ingufu za Nikereyeli mu buryo butekanye kandi burambye.”
Guhera tariki ya 13 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2026, u Rwanda rwakiriye indi gahunda y’isuzuma rya IAEA izwi nka ‘Integrated Nuclear Infrastructure Review for Research Reactors’ aho iryo suzuma ryibanze ku bushobozi u Rwanda rufite bwo guteza imbere Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bishingiye ku ngufu za Nikereyeli (Centre for Nuclear Science and Technology) rushaka gushyiraho kizatwara miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.
Ni cyo kigo kizagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi, gutanga amahugurwa no guhugura abahanga bazafasha igihugu gukoresha neza ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za Nikereyeli.
Muri iyo nama yabereye i Vienne, iyo ntumwa y’u Rwanda, Zingiro yagarutse kandi ku kibazo cy’ingufu zikomeje gukenerwa cyane ku mugabane w’Afurika.
Yibukije abari mu nama ko Afurika ikeneye uburyo bufatika bwo guhindura ubushake bwo gukoresha ingufu za Nikereyeli, yibukije ko u Rwanda ruherutse rwakira inama yiga ku guhanga ibishya mu bijyanye n’izo ngufu (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA 2026) yabereye i Kigali muri Gicurasi 2026.