Bob Pro uzwi mu gutunganya umuziki yashyingiranywe n’umuhanzi Kelliah

Bob Pro uzwi mu gutunganya umuziki yashyingiranywe n’umuhanzi Kelliah

Emmanuel Bob uzwi cyane nka Bob Pro mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye kuri ubu akaba azwi mu kunononsora izakozwe n’abandi (Mastering and Mixing) yakoze ubukwe n’umuhanzi Tuyizere Kelliah uri mu bahanzi bakizamuka.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2026, mu birori byatangiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa nyuma bagasezerana imbere y’amategeko mbere  bigasozwa no kwakira abashyitsi babo.

Abo bombi bahisemo kugira ibanga ibirori by’ubukwe bwabo babitumiramo abantu bake kandi babo ba hafi icyakora birangira bamwe babisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bimenyekana gutyo.

Ni ubukwe bwatashye na bamwe mu byamamare aho Bwiza ari mu baririmbiye ababwitabiriye.

Uretse kuba Bob Pro ari umwe mu bahanga mu gutunganya no kunonosora indirimbo, yabaye n’umwarimu wa bamwe mu bawutungayya bagezweho barimo Element Eleeeh, mu gihe Kelliah we azwi mu ndirimbo nka Gitego, Ndabizi yakoranye na Alyne Sano hamwe n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25