Arkiyepiskopi Dr. Mbanda yakeje Dr. Gahima umusimbuye ku buyobozi bwa EAR

Arkiyepiskopi Dr. Mbanda yakeje Dr. Gahima umusimbuye ku buyobozi bwa EAR

Umushumba w’Itorero Abangilikani ry’u Rwanda (EAR), Arkiyepiskopi Laurent Mbanda ucyuye igihe yavuze ko uwatorewe kumusimbura, Dr. Manasseh Gahima, ari umuyobozi wicisha bugufi, ufite ubunararibonye kandi uzi kubana n’abantu no gukemura ibibazo bikomeye.

Musenyi Dr. Gahima wari usanzwe ari Umushumba w’Itorero Anglican Diyosezi ya Gahini, yatorewe kuyobora Itorero Anglican ry’u Rwanda, ku wa 11 Nzeri 2026, asimbura Mbanda wari uyoboye iryo torero kuva mu mwaka wa 2018.

Muri ayo matora Abepisikopi 13 ni bo bagize uruhare mu matora yabaye mu ibanga, nyuma y’uko abakandida basuzumwe hashingiwe ku bisabwa bitandukanye. 

Kugira ngo umuntu yiyamamaze kuri uwo mwanya, yagombaga kuba afite hagati y’imyaka 55 na 60 ndetse akaba amaze nibura imyaka itanu ari umwepisikopi wa Diyosezi. Ubusanzwe Arkiyepiskopi n’Abepisikopi basabwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bafite imyaka 65, keretse habayeho impamvu yihariye.

Mgr Dr. Mbanda yavuze ko Dr Gahima afite ubushobozi bwo kuyobora kandi akaba azi gukorana n’abantu.

Ati: “Musenyeri Gahima ni umuntu wicisha bugufi kandi uzi kubana n’abantu. Afite uburambe mu Itorero no mu mashuri, kandi ni umuntu ushobora gukemura ibibazo no guhangana n’ibikomeye.”

Yavuze ko mbere yo gutora, abepisikopi 13 babanje gusenga, nyuma bakemera ko Gahima ari we Imana yahisemo kuyobora iri Torero.

Mgr Dr. Mbanda yasabye uzamusimbura gushyiraho ibyo azibandaho mu buyobozi bwe, ariko akazirikana n’ibikorwa byiza byagezweho mu gihe cy’ubuyobozi bwabanje.

Yamugiriye inama yo kwita by’umwihariko ku bapasiteri, abana n’urubyiruko, ndetse no gukomeza kwegera abayoboke b’Itorero n’abaturage bakorera.

Ati: “Iyo Arkiyepiskopi mushya aje, aza afite icyerekezo ashobora kuba yarahawe n’Umwami ku bw’ikigo ari gusigirwa ibihari. Uragwa ibyishimo, ariko ukaragwa n’imitwaro. Uragwa abantu bafite ibyishimo, ariko ukaraga n’abantu bafite imitwaro iremereye n’ibibazo bikomeye.”

Mgr Dr. Mbanda kandi yasabye Gahima gushyira Ibyanditswe Byera na Kristo ku isonga mu buyobozi bwe.

Ati: “Muvandimwe wanjye, shyira Bibiliya ku isonga. Shyira Kristo ku isonga. Gendana n’Umwami wicishije bugufi, kandi Umwami azaha umugisha urugendo rwawe.”

Musenyeri Manasseh Gahima watorewe kuyobozi iterero ry’Abangilikani mu Rwanda yari umuyobozi wa kabiri wa Diyosezi ya Gahini. Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1970. Yakuriye muri Uganda nyuma y’uko umuryango we uhungiye muri icyo gihugu.

Yize amashuri abanza muri Kasonga muri Uganda, akomereza mu mashuri yisumbuye ya Kololo na St Andrea Kahwa’s College.

Yabonye impamyabumenyi mu burezi, nyuma akomeza amashuri makuru aho yize Ubucuruzi muri Kaminuza y’u Rwanda (icyo gihe yitwaga Umutara Polytechnic). Afite kandi impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’imicungire y’abakozi ndetse na Theologie, ndetse afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’amasomo y’iyobokamana.

Mbere yo kujya mu buyobozi bukuru bw’Itorero, Gahima yakoze mu nzego z’ibanze mu Rwanda kuva mu 1996, nyuma agira inshingano zitandukanye muri Diyosezi ya Gahini. Yagizwe umwepisikopi wungirije wa Gahini mu 2017, aza kuba umuyobozi wa kabiri wa Diyosezi ku wa 26 Gicurasi 2019.

Mgr Dr. Mbanda yizeye ko Dr. Gahima azayobora neza Itorero rya Angilikani mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35