Ish Kevin yashyize hanze Alubumu igaruka ku ntsinzi n’ibihombo bye

Ish Kevin yashyize hanze Alubumu igaruka ku ntsinzi n’ibihombo bye

Umuraperi Ish Kevin yashyize hanze umuzingo w’indirimbo (Alubumu) nshya yise ‘Trappish III: Win Some, Lose Some’, nyuma y’uko yari amaze iminsi ayiteguje abakunzi b’ibihangano bye.

Mu itangazo Ish Kevin yageneye abakunzi be ku mugoroba w’itariki 17 Nzeri 2026, yateguje ko kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, ari bwo gutegereza iyo Alubumu biriburangira kuko iribushyirwe ahagaragara.

Muri iryo tangazo avuga ko Album ‘Trappish III: Win Some, Lose Some’ ari igice cya gatatu cy’umushinga ‘Trappish’ umaze kumenyerwa mu bikorwa bya Ish Kevin. Igaruka ku ntsinzi n’ibihombo, igitutu, intego afite, umuhanzi yahuye na byo, imibanire n’abandi, imibereho ye ndetse n’amasomo yakuye mu rugendo rwo gushaka gutera imbere.

Ish Kevin avuga ko ubutumwa bukomeye buri muri iyi album ari uko kugera ku ntsindzi atari urugendo rugororotse, kuko umuntu ashobora gutsinda, agatsindwa, akigira ku byo yanyuzemo ndetse agakomeza gutera imbere.

Ati: “Iyi alubumu ihagarariye buri gice cy’urugendo- intsinzi, ibihombo ndetse n’amasomo ari hagati yabyo. Trappish irenze kuba injyana imwe. Ni ugukomeza gutera imbere, uko urugendo rwaba rumeze kose.”

Indirimbo ‘Abajeune’ yibanda ku butumwa burebana n’imibereho y’abantu, mu gihe ‘Aura,’ ‘Loved & Hated’ na ‘Chat Chat’ zivuga ku kwigirira icyizere, gukura, kunengwa no gukomera mu bihe bitandukanye.

Hari kandi indirimbo zifite injyana zirimo imbaraga nka ‘Question’, mu gihe ‘Greatness’ yibanda ku ntego zo gutera imbere no kugera ku byifuzo.

Mu ndirimbo nka ‘Ndabaga,’ ‘Body,’ ‘Best Friend’ na ‘Back 2 Back’, Ish Kevin akomoza ku rukundo, ubwisanzure, imibereho, gushaka ubukungu ndetse n’urugendo rwe mu muziki. Iyi alubumu inariho indirimbo zibyinitse nka “Question” na “Greatness”.

Uyu muraperi yavuze ko umusaruro wa alubumu ye nshya wavuye mu kudacika intege no kwiyemeza kugera ku ntsinzi mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati “Iyi alubumu ishimangira intsinzi, inzira ikomeye nanyuzemo n’amasomo yavuyemo, abantu bahagararanye nanjye ndetse n’icyerekezo cyatumye nkomeza kudacika intege.”

Album ‘Trappish III: Win Some, Lose Some’ kugeza ubu yageze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho kandi zigatambutswaho umuziki, aho abakunzi ba Ish Kevin bashobora kuyumva no kuyibika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25