Abajyanama b’ubuzima ntibamenya niba abarwayi bohereje kwa muganga bavuwe

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image

Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko babangamiwe no kuba nta buryo bwo kubaha amakuru y’umurwayi baba boherereje amavuriro ngo bamenye uko yakiriwe n’uko yavuwe.

Abo bajyanama b’ubuzima bavuga ko basuzuma umurwayi bakanamwohereza ku kigo nderabuzima mu gihe akeneye ubuvuzi bw’isumbuye.

Ubu buryo ngo bugaragara muri sisitemu ibahuza n’amavuriro aho umuturage uhawe taransiferi bihita bigaragara mu kigo nderabuzima yoherejwemo, gusa ngo bakaba bakibangamiwe n’uko iyi sisitemu itabagaragariza ibyakorewe umurwayi ngo bamenye uko bakomeza kumukurikirana.

Uwamahoro Claudine agira ati: “Ikoranabuhanga ryoroshya akazi. Mbere twaravunikaga cyane aho twakoreshaga ibitabo 6. Kuri ubu umurwayi iyo akugezeho umushyira mu ikoranabuhanga aho umwohereje bagahita babibona kandi amakuru bakayagumana. Dusaba ko iyi nzira yakongererwa ubushobozi.”

Yongeyeho ati: “Ubusanzwe dufite uburyo bw’ikoranabuhanga buduhuza n’amavuriro twoherezamo abarwayi. Iyo agezeyo aravurwa ariko ntitumenya uko yavuwe cyangwa niba atanavuwe nta kindi tuba tukimenye. Twifuza ko sisitemu iduhuza yakongerwamo  uburyo butugarurira amakuru ku mivurirwe y’umurwayi kugira ngo bitworohere gukomeza kumukurikirana no kureba ko akoresha imiti yahawe neza.”

Rwabunono Epimaque na we avuga ko umurwayi ashobora kujya kwivuza inzira zimwoherezayo zikaba nziza ndetse akanavurwa ariko wenda imiti ntayikoreshe neza ntanabone gikurikirana kuko tuba tutamenye ibyo yakorewe.

Ati: “Uko dukorana twohereza umurwayi dukwiye no kugira uko amakuru y’uko umurwayi yakiriwe atugeraho. Ibi bituma no mu miti yahawe iyo itamukijije bidufasha kutamuvuza iyo dusanzwe dufite mu gihe yaba iri munsi y’iyo yakoresha. Ikindi hari igihe umuturage abona yorohewe gake agahita ahagarika imiti, nyamara Umujyanama w’ubuzima azi imiti yahawe n’igihe izamara n’ubundi yamuba hafi nkuko dusanzwe tubikora akayimara kugira ngo bitazamugiraho ingaruka.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko iki kibazo kizwi ndetse kiri no gushakirwa igisubizo kugira ngo imikorere n’imikoranire y’Abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ubuzima irusheho kugenda neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera yagize ati: “Nka Minisiteri duha agaciro gakomeye umurimo w’Abajyanama b’Ubuzima akazi gakomeye bakorera abaturage. Iki kibazo cyo kuba sisitemu itabereka ibyakorewe umurwayi tugiye kubyongeramo kugira ngo bifashe Abajyanama b’ubuzima kunoza inshingano zabo zirimo no gukurikirana imyivurize y’umurwayi.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa Abajyanama b’ubuzima bagera ku 2 526 barimo 1 310 bakorera mu ifasi y’ibitaro bya Nyagatare na 1 216 bo mu ifasi y’ibitaro bya Gatunda.

Abajyanama b’ubuzima bijejwe ko mu minsi iri imbere sisitemu ibahuza n’amavuriro izajya ibaha amakuru y’uko umurwayi bohereje yavuwe
  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE