Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije uruganda rw’Abashinwa rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, Huawei, ibyaha byo kugambirira kwiba amabanga y’ubucuruzi ya Amerika no gukora uburiganya muri banki, ariko ruyigira umwere ku cyaha cyo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bucuruzi.
Uru rubanza rwabereye mu Rukiko rwa Brooklyn i New York, ku wa 24 Ugushyingo 2026, inteko iburanisha yahamije Huawei ibyaha 10 muri 12 yashinjwaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Huawei yagiye yiba amakuru y’ibanga y’ibigo bihanganye na yo kugira ngo ibashe kubirusha mu ikoranabuhanga; harimo kwiba amakuru ya porogaramu zikoreshwa muri za mudasobwa n’ibikoresho by’itumanaho, gufata amafoto no gukusanya amakuru y’ibanga kuri robo y’ikigo T-Mobile yakoreshaga mu kugerageza imikorere ya telefoni.
Huawei kandi ishinjwa guhisha amabanki ukuri ku bikorwa by’ubucuruzi yakoreraga muri Iran, ikoresheje ikigo cyitwaga Skycom, aho ngo yagaragazaga Skycom nk’umufatanyabikorwa wayo, kandi ari ikigo cyayo bwite.
Bavuze ko ibyo binyoma byayifashije kubona inguzanyo n’ubundi bufasha bw’amafaranga binyuze muri banki zo muri Amerika, ndetse Huawei igakomeza ubucuruzi na Iran kandi yari izi ko ibyo bikorwa binyuranyije n’ibihano Amerika yari yarafatiye icyo Gihugu.
Abashinjacyaha banavuze ko Huawei yatanze serivisi z’ikoranabuhanga zafashaga Iran kugenzura imikoreshereze ya interneti, gukurikirana abaturage no kugenzura imyigaragambyo.
Gusa Huawei ihakana ibyaha ishinjwa;igaragaza ko amabanga y’ubucuruzi ishinjwa ari amakimbirane y’ubucuruzi yari yarakemuwe mu manza mbonezamubano mu myaka yashize, kandi ko ibirego byinshi nta bimenyetso bifite kandi izajuririra ibyaha yahamijwe.
Bikaba biteganyijwe ko umwanzuro w’Urukiko muri uru rubanza uzasomwa muri Nzeri 2027.
Mu itangazo Huawei yashyize ahagaragara, yavuze ko kuba itarahamijwe icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bucuruzi bigaragaza ko ibyo ishinjwa bidafite ishingiro, kandi izakoresha inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo irengere uburenganzira n’inyungu zayo.
Abashinjacyaha ba Leta ya Amerika batangiye gushinja ibyaha Huawei mu 2019, nyuma yo gufatwa kwa Meng Wanzhou, umwe mu bayobozi bakuru bayo wafatiwe muri Canada.
Meng Wanzhou, yamaze imyaka itatu muri Canada afunze, mbere y’uko arekurwa agasubira mu Bushinwa binyuze mu masezerano yagiranye n’Abashinjacyaha ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Todd Blanche, yavuze ko Huawei n’ibigo bitatu biyishamikiyeho byamaze imyaka myinshi bikorera muri Amerika bishingiye ku binyoma no kwiba.
Guverinoma y’u Bushinwa yanenze ibyo yise igitutu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishyira ku bigo by’Abashinwa, ivuga ko ishyigikiye ibigo byayo mu kurengera inyungu zabyo.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE