Nyamasheke: Ab’amikoro make barasaba gusanirwa inzu zenda kubagwaho
Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Mubuga, mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bari mu nzu zishaje ku buryo ubuyobozi butagize icyo bubafasha zazabagwaho.
Bamwe muri bo baganiriye na Imvaho Nshya ni abo mu Murenge wa Bushekeri, mu Kagari ka Nyarusange mu Mudugudu wa Mubuga. Abo baturage bashima ubuyobozi bwabubakiye izi nzu ariko bakavuga ko zishaje ku buryo hatagize igikorwa zabagwaho.
Uzarama Simoni ati: “Yaratobaguritse, ifashwe na ziriya mbaho, ibinonko byaraguye, none inzu zigiye kutugwaho, nta sima irimo mbega ni ukubona zihagaze gusa.
Mukandoli Bonifrida na we yagize ati “Izi dore imyaka irenze icumi bazitwubakiye kandi turabashima kuko baduhaye aho duhengeka umusaya ariko zigiye kutugwaho rwose, reba nawe imbaho zatandukanye n’ibikuta, zirava ku buryo imvura nigwa izatunyagira.”
Yamuragiye Phrasie yunzemo ati: “Bibaye byiza badufasha bakazivugurura kuko bazasanga zaratuguyeho dore tugeze no mu gihe cy’imvura nyinshi, ubuyobozi budufashije twakomeza kubashimira kuko twebwe nta bushobozi dufite bwo kuzisana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko babaruye inzu zishaje bagasanga bakeneye izigera ku 7 000 ariko aha icyizere abatishoboye ko bari gushaka igisubizo.
Ati: “Turacyafite abaturage bafite ikibazo cy’abaturage baba ahantu hadasa neza ariko biri muri gahunda zacu zo kugira ngo dufatanye kubabonera icumbi, ubwo na bo twababwira ko bashonje bahishiwe, babe bikorera iby’ibanze, ibindi tuzagenda dufatanya kugikemura.”
Akomeza agira ati: “Ubu dufite hafi ibihumbi bitatu bakeneye kubakirwa ariko iyo dushyizemo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye ni hafi ibihumbi birindwi. Birumvikana ko tugifite urugendo runini rwo gukora kugira ngo abaturage babone aho kuba, ariko twatangiye na bo bari muzitabwaho.”
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2026/2027, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzubaka inzu z’abatishoboye 39, bugasana 150, ubuyobozi kandi bwemeza ko kuva mu 1995 kugeza ubu Akarere kamaze kubakira imiryango 3 525.
