AG Promoter na Micky bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

AG Promoter na Micky bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Umukinnyi akaba n’umwandutsi wa Filimi Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky n’umugabo we Ag Promoter bari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’imfura bise ‘Kami Cinta’.

Ni inkuru yatangajwe na Micky mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ashima Imana yabahaye umwana.

Yanditse ati:” Dufite amashimwe Imana yaduhaye umwana w’umukobwa Kami Cinta.”

Nyuma yo kuba Micky yabigaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyo kuba uwo muryango wungutse umugisha w’umwana byashimangiwe na Ag Promoter ubwe na we wabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yanditse ati: “Mana ndagushimira ku mpano nziza wampaye, wampaye umugore w’agaciro none umpaye n’umukobwa mwiza wacu ‘Kami Cinta’ nta kindi navuga uretse ‘Urakoze Mana.”

AG Promoter na Micky bakiriye imfura yabo nyuma y’igihe gito bashinze urugo. Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bakundana.

Umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku wa 27 Ugushyingo 2025, wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge.

Ni inkuru yishimiwe na bamwe mu bakunzi babo ndetse abenshi muri bo hamwe n’ibyamamare batangira kubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo batangiye rwo kuba ababyeyi, Uyu mwana aje ari ubuheta bwa Micky kuko bari basanzwe bafatanya kwita no kurera imfura ya Micky.

Micky yaherukaga gukora ibirori byo kwitegura umwana

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25