U Rwanda rwatomboye RDC na Cameroun mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball

U Rwanda rwatomboye RDC na Cameroun mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abagabo yisanze mu itsinda D hamwe na Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mu Gikombe cya Afurika, CAVB Nations Championship 2026.

Iri rushanwa rigiye kubera mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri, rizasozwa ku wa 26 Nzeri 2026.

Tombola y’uburyo ibihugu 13 bizahura mu matsinda yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026.

U Rwanda rwisanze mu itsinda D hamwe na Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique.

Itsinda A rigizwe na Tunisia yakiriye irushanwa, Ghana na Kenya naho Itsinda B ririmo Misiri, Gambia Maroc.

Ni mu gihe Itsinda C rigizwe na Algeria, Tchad na Nigeria.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itangira irushanwa ikina n’iya Centrafrique kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro kuri Palais de Sports Elmenzah.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga gukina igikombe cya Afurika mu 2023 mu Misiri, rwasoreje ku mwanya wa gatandatu.

Abakinnyi 14 bagize Ikipe y’Igihugu ni Ntanteteri Crespin, Ndayisaba Sylvestre, Nkurunziza John, Kanamugire Prince, Shyaka Frank, Twagirayezu Emmy, Niyonshima Samuel, Mutabazi Yves, Kwizera Yves, Munyinya Mugisha, Dusenge Wyclif, Ntawiha Kenny, Rwigema Simon na Mugisha Jean Santere.

Ni mu gihe umutoza ari Frédéric Guérin aho yungirijwe na Musoni Fred na Ntawangundi Dominique.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25