Kigali: Abantu 5 bakurikiranyweho gucuruza urumogi
Kuva ku itari ya 01-03 Nzeri 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 5 bakekwaho gucuruza urumogi. Bafatanwe urumogi; udupfunyika 2 952 bafatirwa mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 01/09/26, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hafatiwe Nizeyimana Patient afite udupfunyika 200 tw’urumogi agiye kurugurisha abakiriya be, akimara gufatwa yatangaje ko afite ububiko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, abapolisi bihutiye kugera mu nzu yakodeshaga ari naho arubika, basanga afite udupfunyika 1 000 ndetse n’umukozi yakoreshaga mu kurutunda Ukobizaba Patrick na we arafatwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, akomeza avuga ati: “Kuwa 2 Nzeri 2026, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamabuye, ku makuru yatanzwe n’umuturage ko hari igipangu baturanye gicururizwamo urumogi, abapolisi bageze muri icyo gipangu bafata Ngirabakunzi Elias afite udupfunyika 28 amaze kururangura.
Abapolisi basatse iyo nzu basangamo udupfunyika 1 702 tw’uwitwa Hakuzimana James wabonye abapolisi agahita yurira igipangu ariruka akaba agishakishwa ngo afatwe.”
Muri uyu Murenge wa Gatsata ngo hanafatiwe Umubyeyi Adeline na Nkundimana Martin nabo bakekwaho gucuruza urumogi, bafatanywe udupfunyika 16.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru abakekwa bagafatwa ndetse n’urumogi bafite rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Ati: “Kuba urumogi rungana gutya rufatwa ni ikimenyetso cy’uko hakiri abaturage bacuruza urumogi kandi ko hari n’abarunywa. Abaturage rero baributswa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe kubo bazi ko babicuruza. Ababinywa barashishikarizwa kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.”
Abishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge bagirwa inama yo kubireka bagashaka ibindi bakora kuko bahugurukiwe kandi ngo amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20 000 000 Frw, ariko itarenze 30 000 000 Frw.