Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw
Umudepite wo muri Gabon witwa Augustin Lobelle Yembi, uherutse kugaragara mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, akubita Umukozi w’Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, yaciwe ihazabu y’ibihumbi 500 by’ama CFA, akoreshwa muri icyo gihugu ni ukuvuga asaga miliyoni 1,28 z’amafaranga y’u Rwanda. Uwo Mudepite wigenga uhagarariye agace ka kabiri ka Lolo-Bouenguidi mu Ntara ya Ogooué-Lolo, yakatiwe icyo gihano n’Urukiko Mpanabyaha rwa Libreville ku wa 28 Nzeri 2026. Urukiko rwamuciye ihazabu ya miliyoni 1,28 Frw, angana n’amafaranga 500 000 y’ama-CFA, hiyongereyeho amafaranga y’ikurikiranarubanza, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Gabon byabitangaje. Urwo rukiko rwatangaje umwanzuro warwo mu iburanisha ryabereye mu ruhame, mu rubanza rwaciwe ku rwego rwa mbere. Ibyo birego bifitanye isano n’ibyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…
29 Nzeri 2026 Saa 15:31








