Umwami wa Norvege Harald V, ku myaka 89 yatanze
Umwami wa Norvege Harald V yatanze ku myaka 89 y’amavuko, nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu cyumweru gishize biherereye mu Mujyi i Oslo aho yavurirwaga indwara yo kubura amaraso(Hemolytic anaemia).
Ibiro by’Ingoro y’Umwami i Oslo byatangaje ko umwami yatanze mu mahoro saa saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu n’itanu, zo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026.
Ibendera ry’i Bwami ryari ku Ngoro ryamanuwe rigezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kunamira umwami ndetse abaturage batangiye gushyira indabo ku ngoro mu rwego rwo kumwunamira.
Harald V wahise usimburwa n’umuhungu we Haakon, akaba yarabaye Umwami wa mbere wa Norvege wavukiye muri icyo gihugu kuva mu kinyejana cya 14, aho yagiye ku ngoma muri Mutarama 1991, ubwo se Umwami Olav V, yari amaze gutanga.
Nyuma y’imyaka 35 yari amaze ku ngoma, Harald V azibukwa nk’umwami wakunzwe n’abaturage kandi wagize uruhare mu kuvugurura imikorere y’i Bwami, gutuma ubwami bwa Norvege bujyana n’ibihe, ndetse anaca umuco wari umaze igihe utavugwaho rumwe ubwo yashyingiranwaga n’umuntu udakomoka mu muryango w’abakomeye cyangwa w’i Bwami.
BBC yatangaje ko Harald V yari umuntu woroheje, wubahwaga kandi agakundwa cyane kuko yaje kwitwa ‘sekuru w’Igihugu ndetse n’Umwami w’Abaturage’.
Mu myaka ya vuba, Umwami Harald V n’umuryango we bagiye bahura n’ibibazo by’ubuzima ndetse n’amakimbirane yateje impaka mu Gihugu birimo iby’umukazana we, Mette-Marit, byavuzwe cyane kubera umubano we na Jeffrey Epstein, ushinzwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Norvege ntabwo iyoborwa n’Umwami nk’uko Igihugu kiyoborwa na Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe. Ni Ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga, (constitutional monarchy), bivuze ko Umwami ari Umukuru w’Igihugu, ariko ububasha bwa politiki buri cyane cyane muri Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko.
Umwami muri Norvege aba afite inshingano ahanini za Leta n’uzubahiriza umuco w’Igihugu, aho kuba umuyobozi mu bya politiki.
Umwami ashobora gushyiraho Minisitiri w’Intebe hakurikijwe uko amatora yagenze,gushyiraho Guverinoma mu buryo bwemewe n’Itegeko Nshinga, gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko, kwakira no kohereza ba Ambasaderi, guhagararira Igihugu mu birori n’ingendo za Leta no kuyobora inama zimwe z’Umuryango w’Abaminisitiri, ariko ibyemezo bifatwa na Guverinoma.
Minisitiri w’Intebe ni we uyobora Guverinoma ndetse ubuyobozi bwa buri munsi bw’Igihugu buba buri mu maboko ye afatanyije n’Abaminisitiri.
Mu bikorwa bya politiki ya buri munsi, ntabwo Umwami ari we ufata umwanzuro wa nyuma nubwo hari ibyemezo bimwe byemewe bisinywa n’Umwami, bikorwa hashingiwe ku nama n’imyanzuro bya Guverinoma, akaba ari yo mpamvu Norvege ivuga ko ari Ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga.
