Lilian Mbabazi na Myko Ouma bazasusurutsa igitaramo cya Old School Picnic

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 19
Image

Umuhanzi Lilian Mbabazi uzwi cyane mu itsinda rya Blue 3 na Myko Ouma bari mu bazasusurutsa igitaramo cya Old School Picnic mu kwizihiza isabukuru y’umwaka icyo gikorwa cy’imyidagaduro kimaze kibaye.

Old School Picnic ni igikorwa cy’imyidagaduro gihuza abantu mu buryo bwo gutembera ariko cyikagira umwihariko wacyo wo gucuranga umuziki wo hambere (old-school music), mu njyana za RnB, Soul n’indirimbo zakunzwe muri Uganda mu myaka ya 1990 na 2000.

Mu mwaka ushize wa 2025, Old School Picnic yihariye umwanya wayo mu guhuza abakunzi b’umuziki wa RnB wa kera, Soul, ikabaha umwanya wo kumva umuziki abitabiriye bibuka ibihe byiza byo hambere.

Mu kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe, iki gitaramo kizahuza bamwe mu ba DJ bakomeye muri Kampala, ndetse abahanzi bakunzwe barimo Myko Ouma, Jose Sax na Lilian Mbabazi bataramire abazitabira icyo gitaramo.

Mu bandi bazacuranga bagafasha abazitabira kurushaho kwibuka ibihe byabo byiza bagejejweho n’umuziki w’imyaka isaga 26 ishize harimo DJ Ssese, DJ Kasbaby na Cacie, mu gihe Ms Deedan azaba ashinzwe kuyobora icyo gitaramo.

Umuyobozi mukuru w’abategura igikorwa cya Old School Picnic avuga ko bongeyemo abo bahanzi mu rwego rwo kurushaho gufasha abakunzi b’icyo gitaramo kwizihirwa kurushaho.

Ati: “Lilian Mbabazi ni umuhanzi mwiza, Myko Ouma we yakoze ibitangaza mu gihe cye aba n’abandi twahisemo kubongeramo kugira ngo dufashe abazitabira kwishima no kwibuka ibihe byiza bagize mu myaka ya za 2000.”

Abategura bavuga ko kwizihiza isabukuru ya mbere y’icyo gitaramo ntibishingiye ku muziki gusa ni n’umwanya wo kwizihiza ibihe byiza iki gitaramo cyabashije kurema mu bakunzi b’indirimbo zo muri 2 000 mu gihe cy’umwaka umwe gusa bimaze biba, abataherukanaga bagahura, abataziranye bizihirwa bakaririmbira hamwe, ndetse n’abitabiriye bakongera kwibuka indirimbo bashobora kuba bari bamaze imyaka batumva.

Biteganyijwe ko mu kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe hazagaragazwa ibyatumye Old School Picnic ikundwa mu mwaka imaze iba, indirimbo zizwi, abahanzi bacurangaga imbonankubone, amafunguro, ibinyobwa n’ibindi bihe bikumbuza abantu ahazaza.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 30 Kanama 2026, cyikazabera mu busitani bwa Sheraton Kampala Hotel.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 19
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE