Nepal: Imyuzure n’inkangu bimaze guhitana 165, abarenga 1 000 baburiwe irengero
Abantu 165 ni bo bamaze guhitanwa n’imyuzure n’inkangu, ku mupaka uhuza Nipal na Tibet, ku gace k’u Bushinwa, aho ibikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka bikomeje kugira ngo haboneke abantu barenga igihumbi baburiwe irengero, barimo ba mukerarugendo b’abanyamahanga amagana.
Ku wa Gatatu, abayobozi ba Nepal batangaje ko bamaze kuubona imirambo 162, naho u Bushinwa bwatangaje ko abantu batatu bapfuye, bituma umubare w’abapfuye uba 165. Nk’uko Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ubutaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USGS) kibitangaza, umwuzure watewe n’ishonga ry’urubura rwaguye cyane ku buryo byanateje umutingito uri ku gipimo cya 5.2 n’inkangu.
Itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa ryatangaje ko habaye inkangu ku ruhande rwa Tibet hafi y’umupaka wa Gyirong uri ku butumburuke bwa metero 1 800, rivuga ko hapfuye 3 na 265 baburiwe irengero, binagira ingaruka kuri Nepal, aho umwuzure wanyuze mu kibaya cy’uruzi rwa Trishuli mu karere ka Nuwakot mu majyaruguru ya Kathmandu n’ikibaya cy’uruzi rwa Bhotekoshi mu burasirazuba bw’umurwa mukuru.
Umubare munini w’ababuze ni ba mukerarugendo b’abanyamahanga, kandi umubare w’abapfuye ukomeje kwiyongera. Mu Bushinwa, abantu 558 baburiwe irengero, barimo abanyamahanga 260. Abayobozi ba Nepal batangaje ko kuri uyu wa Kane ko nta nkuru bazi ya ba mukerarugendo b’abanyamahanga 517, nk’uko byatangajwe n’ibarura rishya ryavuye mu Kigo cy’Ubukerarugendo cya Nepal.
Muri abo banyamahanga harimo Abahinde 178, Abanyamerika 65, Abanya-Ukraine 53, Abanya-Malesia 51, Abongereza 33, Abanya – Canada 25, Abanya- Ositaraliya 15, Abisiraheli 12.
Nepal ni ahantu hakundwa na ba mukerarugendo n’abazamuka imisozi baturutse hirya no hino ku Isi, aho abenshi muri bo bifuza kuzamuka umusozi wa Everest. Mu mashusho y’igenzura yemejwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, inyubako ndende y’amagorofa menshi n’abantu bageragezaga guhunga bahita bahubiranye n’amazi ahurura.




