Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA), Wamkele Mene.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ‘ Village Urugwiro’ binyuze mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

Ubutumwa bw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu buragira buti: “Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) Wamkele Mene, hagamijwe gushimangira umuhate w’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho iri soko.

Ibiganiro byagiranye byibanze  ku bikeneye gukorwa n’ibihugu bigize uyu muryango mu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje, kugira ngo intego rusange yo guteza imbere no kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika igerweho”. 

Ku itariki ya 1 Mutarama 2021 ni bwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika.

Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ryitezweho kuzongera ubuhahirane mu bihugu bya Afurika rirasa nk’irigenda biguru ntege kuko nyuma y’umwaka ritangiye, nta mpinduka igaragara irabaho.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

Bwa mbere mu 2024, binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA), Guverinoma y’u Rwanda yohereje umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri Ghana. Ibyoherejwe byarimo ibilo 400 by’ikawa, ibilo 400 by’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka.

Hagati aho kuri uyu wa Gatatu kandi, Perezida Kagame yakiriye Monica Geingos, Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Namibia akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza ya Kepler, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Guhindura Imyumvire.

Umugabo we Hage Geignob umaze imyaka irenga ibiri atabarutse ku myaka 82 azize indwara ya kanseri yavurirwaga mu Bitaro byitiriwe Lady Pohamba mu Murwa Mukuru, Windhoek.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Madamu Geingos byibanze ku ruhare rw’uburezi ndetse no kwagura amahirwe y’urubyiruko abaganisha ku iterambere mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.  

Perezida Kagame yishimiye kwakira Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA, Wamkele Mene
Perezida Kagame yanakiriye Monica Geingos, umugore wa Hage Geignob wayoboye Namibia
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE