RSSB yaguze imigabane yose ya Inyange Industies na Ruliba Clays Ltd

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 32
Image

Urwego w’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rwaguze imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited (CVL), bituma ibi bigo byombi biba ibya RSSB 100%. 

Ubusanzwe RSSB yari ifite 40% by’imigabane ya Inyange Industries na 50% by’imigabane ya Ruliba Clays. 

Ubuyobozi bwa RSSB bushimangira ko kugura iyi migabane bishimangira icyizere ifitiye imikorere y’ibi bigo n’ubushobozi bifite bwo gukomeza gutera imbere, kndetse bikaba bihuye n’intego zayo zo kurinda no kongera agaciro k’imari y’abanyamuryango, binyuze mu ishoramari ribyara inyungu mu buryo burambye. 

Inyange Industries imaze kubaka izina rikomeye ku isoko kandi ikomeje kugaragaza umusaruro mwiza mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere rifatika. 

Ni mu gihe Ruliba Clays na yo yinjiye mu cyiciro gishya cyo kwagura ibikorwa nyuma yo kuzuza uruganda rwayo rwa kabiri, ruzatuma ubushobozi yari isanganywe bwikuba inshuro ebyiri. Ibi bikazatanga ubushobozi bw’inyongera bwo guhaza amasoko akomeje kwiyongera mu Rwanda no mu Karere. 

Kuba RSSB ifite 100% by’imigabane muri ibi bigo byayihaye amahirwe yo kubishyigikira mu cyiciro gikurikiraho cy’iterambere ryabyo, hibandwa ku kubaka imiyoborere inoze, kunoza imikorere, gukoresha igishoro mu bushishozi, kwagurira ibikorwa mu Karere ndetse no kubona inyungu zirambye. 

RSSB ihamya ko izakomeza gushakisha abafatanyabikorwa b’ingenzi b’ibi bigo ndetse n’amahirwe akwiye ku isoko ry’imari n’imigabane, harimo n’uburyo bwo kwinjira mu bufatanye n’ibindi bigo by’ishoramari cyangwa gushyira imigabane y’ibi bigo ku isoko ry’imari n’imigabane, ibi bikazafasha mu kongera agaciro k’iri shoramari ku nyungu z’abanyamuryango ba RSSB. 

RSSB imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa CVL mu ishoramari rya Inyange Industries kuva mu mwaka wa 2014, no muri Ruliba Clays kuva mu mwaka wa 2009. Iki gikorwa cyo kugurisha imigabane yose y’ibi bigo gihuye n’ingamba za CVL zo kuva mu ishoramari ry’ibigo bimaze gukura, kwaguka no kugira imikorere ihamye. 

Regis Rugemanshuro, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, yagize ati: “Kugura imigabane 100% y’ibi bigo birashimangira icyizere dufitiye ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere ku buryo burambye. Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu, ku buryo bishobora kwagura ibikorwa bikarenga amasoko bisanzwe bikoreramo, bigakurura abafatanyabikorwa bakomeye bityo bigatanga inyungu zirambye ku banyamuryango bacu. Uko ibi bigo bizakomeza gukura no gutera imbere, tuzakomeza gukoresha ubushishozi mu gushakisha amahirwe agamije kubyaza umusaruro ishoramari ryabyo no kuryongera agaciro uko ibihe biha ibindi.” 

Uretse inyungu z’amafaranga, iterambere rirambye rya Inyange Industries na Ruliba Clays ritegerejweho kugira uruhare mu iterambere ry’inganda mu Rwanda, binyuze mu kuzamura urwego rw’inganda zikorerera imbere mu gihugu, guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’imbere mu gihugu, guhanga imirimo no kongera ubwiza bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bikabasha guhangana ku masoko yo mu karere. 

RSSB ikomeje kwiyemeza gushishoza mu ishoramari no kuba maso mu micungire yaryo, hagamijwe kurinda no kongerera agaciro imisanzu y’abanyamuryango, ari na ko iryo shoramari rigira uruhare mu kunganira imikorere inoze ya gahunda z’ubwiteganyirize RSSB ifite mu nshingano. 

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 32
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE