Musanze: Abasaga 500 bazatuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo biteze ubuzima bushya
Abaturage 547 bagiye kwimurwa ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bavuga ko bafite icyizere cy’uko kwimurirwa mu Mudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Kaguhu, mu Karere ka Musanze, bizabahindurira imibereho n’ubukungu.
Uwo mudugudu uzubakwa kuri hegitari 50, ukazuzura utwaye asaga miliyoni 259 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 381 Frw), ugamije gutuza iyi miryango mu buryo bujyanye no kubungabunga ibidukikije, mu gihe u Rwanda rukomeje gutegura Kwita Izina ku nshuro ya 21.
Abo baturage ni bamwe mu bazimurwa mu byiciro bibiri, mu rwego rwo gutanga ubutaka buzifashishwa mu kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Abazatuzwa muri uwo mudugudu bavuga ko kuva mu bice byegereye pariki bakajya gutura ahantu hatekanye, bafite amashanyarazi, amazi, amashuri n’ibindi bikorwa remezo, bizabafasha gutangira ubuzima bushya.
Nzabonimpa Augustin, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Kaguhu, avuga ko kwimurirwa muri uyu mudugudu ari amahirwe akomeye azabafasha kuva mu buzima bwari bubangamiwe no kuba hafi y’inyamaswa.
Agira ati: “Kuba tugiye kubakirwa uyu mudugudu ni intambwe ndende kandi ikomeye igiye guhindura ubuzima bwacu. Twajyaga tugira ikibazo cyo guhora inyamaswa zitwonera, ubundi zikanaturya.”
Akomeza avuga ko kubona inzu nziza arimo amashanyarazi n’amazi bizabafasha kugira imibereho myiza kurushaho.
Yagize ati: “Tugiye gutura mu nzu nziza zirimo amashanyarazi n’amazi, kuko twahoraga tuyasangira n’inyamaswa, na bwo kuyageraho bikadusaba ingendo ndende. Ibi bigiye gutuma dutangira ubuzima bushya bufite amahoro n’ubukungu.”
Nzabonimpa kandi avuga ko uyu mushinga ushobora kubafungurira amahirwe y’akazi, cyane cyane mu gihe ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu bizaba bitangiye.
Mukamakuza Ester na we avuga ko gutuzwa muri uyu mudugudu ari igikorwa cy’indashyikirwa, kuko bizabafasha gukora ubuhinzi mu buryo bwiza no kubona serivisi z’ibanze hafi yabo.
Yagize ati: “Tugiye kujya dukora ubuhinzi bubyara amafaranga kuko tuzajya duhinga kijyambere, dukure amafaranga mu byo duhinga.”
Avuga ko kwimurwa bizanabafasha kuva ku ngorane zo kurinda imyaka nijoro, kuko abagize imiryango basimburanaga mu irondo.
Yagize ati: “Tugiye kubaho tutagombye gukora irondo turinda imyaka nk’uko abagabo bacu babikoraga. Twabisikanaga na bo bava kurinda imyaka, natwe tujya guhinga.”
Mukamakuza avuga kandi ko kubona uburyo bwiza bwo guteka, amashuri, amavuriro n’ibibuga by’imikino bizagira uruhare mu kuzamura imibereho y’imiryango yabo.
Yagize ati: “Tugiye kuruhuka gutekesha ibiti biduteza imyotsi kuko tugiye kujya dutekera kuri gaze. Amashuri, amavuriro n’ibibuga by’imikino bizatuma abana bacu babona aho bakinira heza.”
Yongeraho ko kubona serivisi z’ubuzima hafi bizagabanya ingendo ndende bakoraga bajya kwa muganga.
Yagize ati: “Twajyaga tujya kubyara tugakora ingendo tujya ku bitaro mu mujyi wa Musanze, none tuzajya tubyarira hafi y’iwacu kuko hazaba harimo ibitaro, n’abana bacu bigire hafi.”
Mukamakuza avuga ko icyo bishimira kurusha ibindi ari ukuba bagiye kuva mu buzima bwo guhora bahangayikishijwe n’inyamaswa zaturukaga muri Pariki.
Yagize ati: “Tugiye kuruhuka amahembe y’imbogo zadusangaga mu ngo zacu ndetse n’impyisi zazaga kurya amatungo yacu na twe ubwacu.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean Guy Afrika, avuga ko uyu mudugudu uri kubakwa mu rwego rwo guhuza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Avuga ko kwimura abaturage no kubaha amacumbi meza bizajyana no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu gihe abaturage na bo bazahabwa ubuhinzi bujyanye n’ihindagurika ry’ibihe.
Yagize ati: “Tugiye kubaka uyu mudugudu hagamijwe kubungabunga ibidukikije ndetse no gukomeza gusigasira ubuzima bw’abaturage.”
Yongeraho ko ari uburyo bwo kubaka ahazaza aho abaturage bazabana neza n’ibidukikije.
Yagize ati: “Turifuza ko abaturage babana neza n’ibidukikije, kandi turabasaba kubungabunga ibyo bagenda bagezwaho n’ibyo bakomeje guhabwa n’imiyoborere myiza.”
Akomeza avuga ko mu myaka 21, abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bagiye bungukira muri gahunda yo gusaranganya inyungu z’ubukerarugendo, aho imishinga igera ku 1 300 yatewe inkunga, ifite agaciro ka miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ikibanda ku bikorwa birimo amashuri, amazi n’amavuriro.
Hateganyijwe kandi ko Uturere duturiye Pariki z’Igihugu tuzakomeza guhabwa inkunga ituruka ku nyungu z’ubukerarugendo, hagamijwe guteza imbere ibikorwa abaturage bakeneye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko yishimiye umushinga wo kubakira abaturage bagomba kwimurwa ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Avuga ko iyi Pariki ari ingenzi mu kubungabunga ibidukikije, ariko kandi ko ubukerarugendo buyikomokaho ari umusemburo w’iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni igice gikomeye mu kubungabunga ibidukikije. Ikindi, ubukerarugendo muri iyi Ntara yacu ni umusemburo w’iterambere.”
Guverineri avuga ko Pariki y’Ibirunga imaze gutera inkunga imishinga 738 ifite agaciro ka miliyari 8 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yasabye abaturage kuzabyaza umusaruro amahirwe bazahabwa, birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bizifashishwa mu buhinzi n’ibindi bikorwa, bakanita ku nzu bazatuzwamo.
Yagize ati: “Abaturage bakwiye kubyaza umusaruro uyu mudugudu, bahereye ku bikoresho by’ikoranabuhanga bazahabwa, nko mu buhinzi n’ibindi, kandi bagafata neza inzu bahawe, bakarangwa n’isuku.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga uruhare bagira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Yavuze ko uyu mushinga wo kubakira abaturage ugamije gushyira umuturage ku isonga, cyane cyane mu iterambere ry’imibereho myiza n’iry’ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Uyu mushinga ujyanye n’intego z’igihugu zo guteza imbere umuturage no kubungabunga ibidukikije kuko ari igice cy’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Harimo amashyamba, amazi n’ibindi byose bigira uruhare mu buzima bwacu ndetse n’igihugu cyacu.”
Minisitiri Habimana yavuze ko Pariki y’Ibirunga ari ishema ry’igihugu, ariko ko kugira ngo ikomeze kubaho no kugira uruhare mu iterambere, ari ngombwa ko abaturage bayibungabunga.
Yasabye abazatuzwa muri uyu mudugudu kuwugira ahantu harangwa n’isuku, ubumwe n’iterambere.
Yagize ati: “Uyu mudugudu uzabe uw’iterambere, urangwe n’isuku ku mubiri, mu rugo no mu nkengero zawo.”
Yanaburiye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kubangiriza ubuzima, abasaba gukoresha impano zabo mu bikorwa bibateza imbere.
Minisitiri Habimana kandi yasabye abaturage gufata neza inyubako bazahabwa, mu gihe abashinzwe kubaka uyu mudugudu na bo yasabye gukorana n’abaturage no kuzuza imirimo ku gihe.
Uyu mudugudu w’icyitegererezo uteganyijwe gutuzwamo imiryango 547, ukazatwara asaga miliyoni 259 z’amadolari ya Amerika; ukazaba umwe mu mishinga igamije guhuza kwagura ahantu hakomye ku rusobe rw’ibinyabuzima n’imibereho myiza y’abaturage bagiye kwimurwa.



