Rusizi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 15 yibyariye

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Mudugudu wa Bugumya, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa yibyariye w’imyaka 15.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwatangaje ko uyu mugabo yitwa Niyitegeka Theoneste akekwaho gukora iki cyaha inshuro ebyiri, aho abaturage bavuge baturanye na we bavuga  ko yabanzaga gushukisha umwana amafaranga.

Bwabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Kiyovu, nyuma yo kubona ko se akomeje kumukorera ihohoterwa, yabimenyesheje abarimo umwarimu we ndetse n’undi mubyeyi baturanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamari Kimonyo, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zamaze kumenya iby’iki kibazo, umwana akajyanwa ku Bitaro bya Mibirizi kugira ngo asuzumwe.

Ati: “Byabaye ejo nimugoroba, ariko uyu mugabo dufatanyije n’inzego zishinzwe iperereza na Polisi twamushyikirije RIB. Umwana n

Niyitegeka afunga we yajyanwe ku Bitaro bya Mibirizi kugira ngo asuzumwe.”iye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.

Karisa Mathiew yavuze ko amakuru y’iki kibazo yahise amenyeshwa umwarimu w’umwana ndetse n’undi mubyeyi.

Ati: “Uyu mwana yahise abimenyesha umwarimu we witwa Sibomana Jean de Dieu usanzwe amwigisha, ndetse n’undi mubyeyi witwa Umuhoza Domicienne n’abandi.”

Uwimana Bonifirida na we yavuze ko abaturage bamenye iby’iki kibazo nyuma y’uko umwana atanze amakuru, inzego z’umutekano zigahita zitangira kugikurikirana.

Ati: “Nibyo koko twarabimenye, maze tujya kureba dusanga Polisi na RIB byaje maze birabatwara. Ntabwo twari tuzi ko abimukorera kandi iwabo nta makimbirane twari tuzi ahagaragara.”

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ryerekeye ibyaha riteganya ko gukora imibonano mpuzabitsina n’umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu gihe uyu mugabo yahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 15, amategeko y’u Rwanda ateganya ko yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 kugeza kuri 25. 

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE