Impanuka 2 zahitanye abaririmbyi 3: Ibyo Korali Ambassadors of Christ itazibagirwa mu myaka 30

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize iminota 36
Image

Ubuyobozi bwa Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi bwatangaje ibintu bitatu bikomeye butazibagirwa mu myaka 30 ishize iyi korali imaze ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo, birimo impanuka ebyiri imwe yahitanye abaririmbyi bayo n’ibihe bikomeye yakoreye mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ubwo ubuyobozi bw’iyi korali bwagiraga ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa igeze.

Umuyobozi Mukuru wa Korali Ambassadors of Christ, Muvunyi Reuben, yavuze ko mu myaka 30 ishize, iyi korali yanyuze mu bihe bitandukanye, birimo ibyiza n’ibikomeye, ariko igakomeza gushikama mu murimo w’Imana.

Yavuze ko kimwe mu bihe batazibagirwa ari intangiriro y’umurimo wabo mu 1995, ubwo igihugu cyari kikiva mu mateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ibihe bya mbere tutajya twibagirwa ni ibihe twatangiriyemo uyu murimo mu 1995. Twari tuvuye mu icuraburundi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, twararirimbaga abantu bagahungabana kubera ibyari byarabereye mu nsengero.”

Muvunyi kandi yavuze ko indi nkuru itazibagirana ari impanuka ya mbere iyi korali yagize mu 1999, ubwo yavaga mu murimo w’Imana mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Ati: “Ikindi gihe tutibagirwa ni ibyago twagize. Impanuka ya mbere twayigize mu 1999 tuvuye mu murimo w’Imana mu Ntara y’Iburasirazuba. Bamwe barakomereka, twamaze igihe kinini twita ku bantu bacu bakomeretse, bidusubiza inyuma, ariko Imana ibitunyuzamo amahoro.”

Yavuze kandi ko mu 2011 habaye indi mpanuka ikomeye ubwo bari bavuye muri Tanzania, aho bari bakoze umurimo w’ivugabutumwa. Iyi mpanuka yahitanye abaririmbyi batatu, abandi barakomereka.

Ati: “Indi mpanuka nanone yaje kuba mu 2011, iranamenyekana cyane kuko yabereye muri Tanzania. Bitewe n’uko umushoferi yari ananiwe, habaye impanuka ikomeye ku buryo hapfuye abantu batatu b’imena muri korali, abandi barakomereka. Icyakora twitabaje Leta turanayishimira ko yadutabaye.”

Nubwo iyi korali yanyuze muri ibyo bihe bikomeye, ubuyobozi bwayo buvuga ko hari n’ibyiza byinshi yagezeho mu myaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana.

Umuyobozi Wungirije wa Korali Ambassadors of Christ, Manzi Nelson, yavuze ko kimwe mu bihe byiza batazibagirwa ari umurimo bakoze muri Tanzania, aho abantu barenga ibihumbi umunani babatijwe.

Ati: “Yego hari iby’amateka ataragenze neza muri ubwo buryo, ariko hari n’ibindi bihe byiza twagize. Nyuma twaje gusubira muri Tanzania, tuhakora umurimo ukomeye cyane, habatizwa abarenga ibihumbi 8. Icyo na cyo ntitwakibagirwa mu mateka yacu.”

Ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ buvuga ko ibyo byose ari igice cy’inkuru yabo, kandi ko bemera ko Imana yakomeje kubana na bo mu bihe byose banyuzemo.

Biteganyijwe ko iyi korali izizihiza imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026.

Abayobozi bayo bavuga ko biteguye guha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo cyihariye, aho kuva gitangiye kugeza kirangiye hazaba hari ibikorwa by’umuziki n’ubutumwa. Bavuga ko ari yo mpamvu bahisemo kudatumira abandi bahanzi, amatsinda cyangwa amakorali ngo bafatanye kuri uwo munsi.

Ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ busobanura ko, nubwo iyi korali yashinzwe mu 1995, bakabaye bizihiza imyaka 31 muri uyu mwaka, ariko bahisemo kubara isabukuru y’imyaka 30 kuko umwaka wa 1995 waranzwe n’ibibazo byinshi byari bifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyari kikivamo.

Ambassadors of Christ yagaragaje ko ibyo batazibagirwa mu rugendo rw’imyaka 30
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize iminota 36
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE