Abanyamakuru Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ basezeranye mu mategeko 

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 28
Image

Umunyamakuru wa Siporo akaba n’umuyobozi wa Radio, Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura na Ishimwe Adelaïde uzwi nka Ida bahoze bakorana kuri iki gitangazamakuru.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, Kuri uyu wa 27 Kanama 2026, witabirwa n’inshuti n’abandimwe babo. 

Uyu muhango ubaye nyuma y’amezi  abiri, aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ubutumwa bugaragaza ko bari hafi kurushinga. Ubukwe bwabo bukaba buzaba ku wa 5 Nzeri 2026.

Ishimwe yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera, aho yakoraga mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino (10sport), gusa akaba akomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya ruhago mu Rwanda.

Hitimana umaze imyaka isaga 10 mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).

Abanyamakuru Claude Hit na Ida basezeranye imbere y’amategeko
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 28
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE