Minisitiri Nsengiyumva yaburiye abanyeshuri bakunda inzoga
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yaburiye abanyeshuri bakunda inzoga ibizwi nk’agatama, ku buryo hari n’ubwo bazizana n’ibiyobyabwenge ku ishuri avuga Guverinoma yashyizeho ingamba zikakaye zo kubikumira mu mashuri kandi biri mu bitihanganirwa.
Akenshi usanga mu mashuri yisumbuye cyane cyane abageze mu wa Kane, uwagatanu, n’uwa gatandatu usanga biyumva nk’abigenga ndetse imyaka n’ibihe by’ubugimbi bikabumvisha ko ari indakorwaho ibisunikira benshi kwishora mu biyobyabwenge n’inzoga.
Muri iki gihe hitegurwa ko umwaka w’amashuri wa 2026/2027, utangira Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yaburiye abanyeshuri barangwa n’ibyo bikorwa avuga ko biri mu bitazihanganirwa na gato.
Yabigarutseho ku wa Kanae tariki ya 28 Kanama 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy, aho yavuze ko muri gahunda ya Guverinoma yo gukomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi hari ibyo biyemeje gufatanya n’izindi nzego bigashyirwa mu bitihanganirwa.
Ati: “ Ni ibintu tugomba guhagarukira twese, tukabirwanya, cyane cyane ku rubyiruko dufite kugira ngo ubuzima bwabo bwo kononekare kubera inzoga, cyangwa se kubera ibiyobyabwenge. Ibyo n’ibintu rwose tugomba guhagurukira tukabirwanya, tukabica burundu.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ku bijyanye n’amashuri, Guverinoma yafashe umurongo udasigira icyuho inzoga n’ibiyobyabwenge kandi biteguye kuzishyira mu bikorwa nk’abafite uburezi mu nshingano.
Ati: “Iyo bije ku mashuri noneho, ishuri ni ahantu hatarangwa ibiyobyabwenge, hatarangwa inzoga. Kuko, mwibuke aba ni abantu bato. Rero, dufite ibyo twita ibitihanganirwa ‘0 Tolerance’ ku muntu uzanye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge ku ishuri, yaba ari umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ikigo, yaba ari umukozi usanzwe aho mu kigo, yewe yaba ari na Minisitiri. Uwazana inzoga wese ku ishuri, azahita abihanirwa ako kanya.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uzafatanwa inzoga uwo ari we wese azahita yirukanwa.
Ni imyanzuro ije mu gihe igihugu gikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye mu kurwanya ibinyobwa n’ibindi biribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko.
Ni mu gihe umwaka w’amashuri wa 2026/2027 biteganyijwe ko uzatangira tariki ya 7 Nzeri 2026.

