2025: Umubyeyi 1 muri 4 yabyaye abazwe

2025: Umubyeyi 1 muri 4 yabyaye abazwe

Umugore 1 muri 4 mu Rwanda, abyara abazwe nk’uko bigaragzwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisahamibare (NISR), binyuze mu Bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS7) bwerekana ko umubare w’ababyara babazwe wiyongereye, aho ugeze kuri 24%.

Imibare ya NISR igaragaza ko, abagore 24% babyaraga babazwe mu 2025, bangana hafi n’umugore 1 kuri 4, mu gihe mu 2005 Ubushakashatsi bwa 3 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS3), ababyeyi 3% ari bo babyaye babazwe, bigaragaza ko mu 2010 ubwo hagaragazwaga ubwo bushakashtasi ku nshuro ya 4 (DHS4) habazwe 9%, ababyeyi 14% ni bo babyaye babazwe mu 2014/2025 (DHS5) naho DHS 6 mu 2019/2020 imibare y’ababyeyi babyaye babazwe irazamuka igera kuri 17%. Iri zamuka rikaba ryagirana isano n’iterambere muri rusange, ariko by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko iyo igipimo cyo kubyara babazwe kirenze 10%, ntaho biba bigihuriye no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka.

Ubusanzwe kubaga umubyeyi bikorwa byemejwe n’umuganga, hagamijwe gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihe bigaragara ko atabazwe byateza akaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  2. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  3. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  4. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  5. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15