Nyagatare: Mu Mudugudu wa Kinihira, abanyantege nke ntibigondera amazi
Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’abatishoboye wa Kinihira mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare bavuga ko bavunwa no kubona amazi biturutse ku kuba ivomo rimwe bafite muri uyu mudugudu ritabahaza, by’umwihariko abanyantege nke bakaba badashobora kuvoma, bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha kububakira irya kabiri.
Abo baturage bagaragaza ko ubusanzwe aho batuye badakunze kubona amazi kuko aza rimwe na rimwe, bikaba ikibazo gikomeye kuba bafite ivomo rimwe babyiganiraho bose iyo amazi yaje. Ibyo bituma havoma umunyembaraga mu gihe hari abahatujwe bafite intege nke biturutse ku busaza n’uburwayi.
Rwabukambizi innocent umusaza w’imyaka 80 watujwe muri uwo mudugudu akuwe i Rwempasha avuga ko imbaraga nke afite zitamwemerera kubona amazi aho abyiganirwa.
Yagize ati: “Ubusanzwe njyewe mbona amazi mvomewe n’abaturanyi. Biragoye kubona umuntu ugutondera umurongo amasaha abiri ategereje kukuvomera na we akaza kwivomera. Tubonye irindi vomo umurongo waba muto ku buryo nanjye nafata akavomesho gato nshoboye nkaba nakwizanira amazi make bijyanye n’intege zanjye.”
Kabagwira Cecile agira ati: “Dufite ikibazo cyo kugira ivomo rimwe duhuriraho turi benshi kandi amazi aza rimwe na rimwe bigatuma hari abatayabona, cyane abanyantege nke baba badashoboye no kujya kuyashakira ahandi. Amazi aza rimwe na rimwe aho usanga avomwa n’abagifite imbaraga zo kubyigana, abatabishoboye akarinda abura batavomye.”
Yongeyeho ati: “Murabizi ko amazi ari ubuzima, iyo amazi ya WASAC yabuze usanga hari abajya kuvoma amazi yo mu mugezi w’Umuvumba, nayo si ugupfa kuyabona kuko kugerayo hari urugendo rurerure bigasaba abafite amagare.Ibi bituma twe tutayabonye twibasirwa n’umwanda ugasanga gufura ni rimwe na rimwe kuko iyo ubonye duke tuguhenze ubanza kureba uko wayatekesha.”
Aba baturage bifuza ko bakubakirwa ivomo rya kabiri kugira ngo abavoma bajye basaranganya bose bayabone.
Twizeyimana Jean Claude na we avuga ko iyo amazi aje hakagira usigara atavomye bitamworohera kuzongera kuyabona kuko aho batuye nta yindi migezi bakwifashisha.
Ati: “Amazi ya WASAC iyo aje hakagira usigara atavomye biba bigoranye kuzabona amazi kuko ashobora kumara iminsi itatu ine atagarutse. Iyo yabuze burundu usanga umuntu ashobora kugura ijerikani ku mafaranga 400 na 500 Frw. Twubakiwe iri vomo byadufasha kuko iryo dufite usanga ritaduhagije pe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije Ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko nkuko ubuyobozi busanzwe bwumva ibyifuzo by’abaturage bigashakirwa ibisubizo hagiye kurebwa niba koko ivomo rimwe muri uyu mudugudu ari ikibazo hanarebwe uko bazubakirwa irindi.”
Icyifuzo cyabo twaracyumvise kandi ubuyobozi bugiye kureba niba koko hakenewe ivomo rya kabiri hanyuma harebwe n’uburyo baryubakirwa. Icyifuzo nk’iki cy’abaturage ubuyobozi bukiganiraho kikanasesengurwa hanyuma byaba ari ibikeneye ingengo y’imari bigashyirwa mu igenamigambi bikazakorwa, aho bishobora gukorwa n’ubuyobozi bwite bwa Leta cyangwa abafatanyabikorwa dufatanya mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC, ishami rya Nyagatare Munyaneza Eric, yavuze ko iyo abaturage bafite ikibazo nk’iki bagishyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge wa nyuma kigasuzumwa ivomo rikaba ryakubakwa.
Ati: “Icyifuzo nk’icyo abaturage basabwa kukigeza ku Murenge hanyuma ubuyobozi bw’Umurenge bukabasabira, twabona icyo cyifuzo tukabasura tugakora isesengura tureba niba koko ivomo rihakwiye hanyuma tukaba twaryubaka. Hari n’igihe usanga abaturage bashobora gufashwa gushyira amazi mu ngo zabo, ariko iyo bigaragara ko abenshi batabifitiye ubushobozi icyo gihe ivomo rishobora kubakwa.”
Ni umudugudu kuri ubu utuyemo imiryango 62 igizwe n’abantu 184, aho basangira iri vomo n’abaturanyi bo mu yindi midugudu na bo batarageza amazi mu ngo zabo.
