RDC yahagaritse Amashuri Makuru na Kaminuza mu bice AFC/M23 igenzura
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse ibikorwa byose bijyanye n’uburezi muri za kaminuza za Leta n’ibigo by’amashuri makuru bikorera mu bice by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23.
Minisitiri w’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi mu bya Siyansi no guhanga udushya muri RDC, Marie-Thérèse Sombo, yategetse guhagarika iyandikwa ry’abanyeshuri, amasomo, ibizamini, inama z’abarimu n’ibindi bikorwa by’amashuri bishobora gutuma hatangwa impamyabumenyi mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027.
Ibigo birebwa n’iki cyemezo birimo Kaminuza ya Goma (UNIGOM), ISC-Goma, ISTM-Goma, ISTA-Goma na ISP-Goma. Harimo kandi Kaminuza ya Bukavu (UOB), ISC-Bukavu, ISTM-Bukavu, ISP-Bukavu, ISDR-Bukavu na ISAM-Bukavu.
RDC yavuze ko ibi bigo bizakomeza kuba bifunze kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa 12 Kanama ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyizeho komite nshya z’ubuyobozi muri bimwe mu bigo by’amashuri makuru byo muri Bukavu, icyemezo Leta ya Kinshasa yarwanyije.
Guverinoma ya Congo yavuze ko umutekano muke ushobora kubangamira imikorere isanzwe y’ibigo by’amashuri ndetse ukagira ingaruka ku ireme n’ubusugire bwa gahunda z’amasomo.
Ku ruhande rwayo, AFC/M23 yavuze ko gushyiraho ubuyobozi bushya bigamije kuvugurura no gukomeza imiyoborere y’ibigo bya Leta biri mu bice igenzura, hibandwa ku mucyo, kubazwa inshingano, ireme ry’uburezi no kunoza imiterere y’aho abanyeshuri bigira.
Ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye icyemezo cya Kinshasa, avuga ko uburezi budakwiye kwinjizwa mu makimbirane ya politiki n’igisirikare hagati y’impande zombi.
Bisimwa yavuze ko urwego rw’uburezi rw’igihugu rugomba gutandukanywa na politiki, ashinja Kinshasa gukoresha uburezi nk’igikoresho cy’amakimbirane.
Yagize ati: “Urwego rw’uburezi rw’igihugu rugomba gukurwa mu rwego rwa politiki.”
Kuba Kinshasa iri gukoresha uru rwego mu nyungu za politiki no kurugira “intwaro y’intambara” bigaragaza ko ubwo butegetsi buri mu bihe by’ihungabana mu mitekerereze no kutubahiriza inshingano.
Bisimwa yavuze kandi ko AFC/M23 yari yarateganyije ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushobora gufata icyemezo nk’iki, bityo ko yari yarateguye ubundi buryo bwo gukomeza amasomo kugira ngo ihagarikwa ry’ibikorwa by’amashuri ritagira ingaruka ku banyeshuri.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kwitegura, Umuryango wacu wari warateguye bihagije ubundi buryo bushobora kurwanya icyemezo icyo ari cyo cyose cy’ubutegetsi bwa Kinshasa cyabangamira inyungu z’abanyeshuri n’abakozi bo mu mashuri makuru.”
Yavuze ko ubu buryo buzashyirwa ahagaragara binyuze mu itangazo, bugahita butangira gukoreshwa, bityo abanyeshuri bagakomeza amasomo yabo.
Iri hagarikwa ry’ibikorwa by’amashuri rije rikurikira ihagarikwa ry’ibindi bikorwa bya Leta mu bice bigenzurwa na AFC/M23, birimo serivisi za banki zahagaritswe kuva uyu mutwe wafata Umujyi wa Goma mu ntangiriro za 2025.
Iki cyemezo kandi cyiyongera ku mbogamizi zikomeje kugaragara mu gushaka ubwumvikane hagati ya Kinshasa na AFC/M23, nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje kubera i Doha bigamije kurangiza amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.