Algeria: Abantu 12 bishwe n’inkongi abarenga 50 barakomereka

Algeria: Abantu 12 bishwe n’inkongi abarenga 50 barakomereka

Abantu 12 bishwe n’inkongi y’umuriro abandi 54 barakomereka nyuma y’uko umuriro ukomeye watijwe umurindi b’umuyaga wibasiye uduce two mu Majyaruguru y’uburasirazuba bwa Algeria.

Aljazeera yatangaje ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Said Sayoud, yemeje ko iyo nkongi yatangiye ku wa 26 Kanama 2026, aho yibasiye  uduce nka  Jijel, Bejaia na Tizi Ouzou turi mu Majyaruguru y’icyo gihugu ariko ntiyatangaza icyayiteye.

Minisitiri Sayoud wanasuye ibitaro bya  Souk El Thenine muri Bejaia, aho abakomeretse kubera iyo nkongi barwariye, yavuze ko bari kwitabwaho ndetse yihanganisha ababuze ababo.

Ibiro ntaramakuru bya Algeria, Algeria Press Service (APS), byatangaje ko Sayoud yavuze ko muri ibyo bitaro hari abantu 54 bari kuvurwa ibikomere  ndetse batandatu muri bo barembejwe nabyo.

Ikigo gishinzwe kurengera abasivili cyatangaje ko kimaze kubarura inkongi z’imiriro 154 hirya no hino muri Algeria, zikaba zibaye mu gihe icyo gihugu n’icyo bituranye, Tunisia byugarijwe n’ubushyuhe bukabije.

Muri Algeria abantu 12 bishwe n’inkongi abarenga 50 barakomereka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35