Perezida Kagame yakiriye Sahr Kpunde usoje guhagararira Banki y’Isi mu Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 15
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Sahr Kpundeh usoje inshingano zo guhagararira Banki y’Isi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi, ndetse no gukomeza gushyigikira gahunda z’ingenzi z’iterambere u Rwanda rwashyize imbere.

Sahr Kpundeh yasezeye kuri Perezida Kagame kuri uyu wa Kane 27 Kanama 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu “Village Urugwiro” binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Rigira riti: Kuri iki gicamunsi Perezida Kagame yakiriye Sahr Kpundeh usoje inshingano zo guhagararira Banki y’Isi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi, ndetse no gukomeza gushyigikira gahunda z’ingenzi z’iterambere u Rwanda rwashyize imbere.”

Tariki 1 Nzeri 2023, ni bwo Sahr Kpundeh yagizwe Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi mu Rwanda, asimbuye Rolande Pryce yahawe izindi nshingano zo guhagarira Banki y’Isi mu bihugu nka Georgia, Armenia na Azerbaijan.

Mu gihe yari ahagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w’iyi Banki n’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego zitandukanye z’ubufatanye n’iterambere zirimo iz’uburezi, kurandura ubukene, kurwanya imirire mibi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Muri Nyakanga 2025, Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje miliyoni 100 z’amafolari ya Amerika (arenga miliyari 144 Frw) azafasha mu kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mushinga uzwi nka ‘Rwanda Urban Mobility Improvement: RUMI’.

Uyu mushinga wibanda ku bwikorezi butangiza ibidukikije, budaheza ndetse bworohera buri wese, witezweho gufasha abaturage kubona amahirwe atandukanye y’umurimo no kubona serivisi zitandukanye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2025, na bwo Banki y’Isi  yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari zirenga 204 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 141 z’amadolari y’Amerika) yo guhangana n’ibiza no guteza imbere imbere ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Julie Crowley usoje manda yo guhagararira Canada mu Rwanda, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uko warushaho kunozwa mu nyungu bisangiye. 

Perezida Kagame na Sahr baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki y’Isi
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Kulie Crowley usoje guhagararira Canada mu Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE