Selena Gomez yasabye ko urubanza aregwamo uburiganya ruseswa

Selena Gomez yasabye ko urubanza aregwamo uburiganya ruseswa

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Selena Gomez, yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’abashoramari bamushinja uburiganya mu kigo Wondermind, afitemo imigabane, avuga ko ibyo bamurega bidafite ishingiro.

Wondermind ni sosiyete ikora ibikorwa bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, yashinzwe na Selena Gomez, Mandy Teefey na Daniella Pierson.

Iki cyifuzo cya Selena Gomez, kizwi mu mategeko ya Amerika nka “motion to dismiss”, cyatanzwe ku wa 26 Kanama 2026 n’umwunganizi wa Gomez, Mathew S. Rosengart, mu Rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwa Delaware.

Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, Rosengart yavuze ko ibirego bishinjwa Gomez bidafite ishingiro kandi ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko yaba yarakoze uburiganya cyangwa ko afite inshingano ku bikorwa abashoramari bavuga ko byabateje igihombo.

Abunganira Gomez bavuga ko, n’iyo umuntu asomye ikirego cy’abashoramari ubwacyo, nta bimenyetso bihagije bigaragaza uruhare rwa Selena mu bikorwa byavuzwe muri icyo kirego.

Rosengart yavuze ko Selena atigeze ayobora ibikorwa bya buri munsi bya Wondermind, ahubwo ko yari afite imigabane mike muri sosiyete, akagira n’umwanya wo kuyigira inama.

Yasobanuye ko ibikorwa bya Wondermind byari biyobowe na Mandy Teefey, nyina wa Selena, na Daniella Pierson, bakoraga nka nk’umwe mu bayobozi akaba n’uwashinzwe iyo sosiyete (Co-CEO) kandi bakaba bari no mu buyobozi bw’iyi sosiyete.

Uruhande rwa Gomez kandi ruvuga ko Selena atari mu bantu bagiranye ibiganiro n’aba bashoramari igihe bashoraga amafaranga yabo, ko atagize uruhare mu gutanga imigabane ivugwa mu kirego ndetse ko nta bushobozi yari afite bwo kugenzura amakuru Wondermind yahaga abashoramari.

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko ikirego cy’abashoramari cyashyikirijwe Urukiko rwa Delaware ku wa 13 Kanama 2026. Abunganira Selena Gomez bakaba baragisuzumye mbere yo gushyikiriza urukiko iki cyifuzo cyo kugitesha agaciro.

Umwunganizi wa Selena Gomez mu mategeko Mathew S. Rosengart yasabye ko ibirego by’uburiganya aregwa byateshwa agaciro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25