Mozambique: Bafunguye ishuri ryigisha abana babo Ikinyarwanda
Abanyarwanda baba muri Mozambique, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, bafunguye ishuri bise Urumuri rifite umwihariko wo kuzajya ryigisha abana bavukiye muri icyo gihugu kuvuga, gusoma no kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda. Umuhango wo gufungura iryo shuri wabereye ku cyicaro gikuru cya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, ukaba witabiriwe n'abayobozi ba Ambassade, abayobozi b’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique (RCA Mozambique), abana biga muri iryo shuri n'ababyeyi babo. Iri shuri ryigamo abana 54, muri bo 17 bari hagati yimyaka itanu n’irindwi, naho 37 bari hagati yimyaka umunani na 15. Bigishwa n’abakorerabushake babiri bahabwa agahimbazamusyi n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique (RCA Mozambique). Umuyobozi w’iryo shuri, Iyamuremye Jean Damascène yahaye ikaze abari aho, abashimira kuba bitabiriye uwo muhango, by’umwihariko ashimira ababyeyi bafashe iya mbere…
20 Nzeri 2026 Saa 23:00








