Impamvu Polisi y’u Rwanda itemerera umugore utwite gukorera Perimi

Impamvu Polisi y’u Rwanda itemerera umugore utwite gukorera Perimi

Mu gihe hari abibaza impamvu umugore utwite atemererwa gukora ikizamini ngiro cyo kubona urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, Polisi yasobanuye ko abuzwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’umwana atwite.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’Igihgu ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko impamvu umugore utwite atemererwa gukora icyo kizamini haba hirindwa igitutu ukora ikizamini aba afite, gishobora kugira ingaruka ku mwana.

Yagize ati: “Ikizamini kigira igitutu cyacyo, uba uri mu igerageza, imodoka ishobora gusimbuka. Ku bw’umutekano w’umwana ntabwo ari byiza ko umugore utwite yajya mu kizamini.”

ACP Rutikanga yavuze ko gutwita bimara igihe gito cy’amezi icyenda, bityo abagore batwite bajya bihangana bamara kubyara bakabona kujya gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

Ku kibazo cy’uko abagore batwite basanzwe bemerewe gutwara imodoka ariko abajya gukora ikizamini batwite ntibemerwe, ACP Rutikanga yavuze ko utwaye imodoka mu buryo busanzwe yanabiherewe uruhushya nta gitutu aba afite bityo ko n’umwana uri  mu nda ye aba atekanye.

Ati: “Bumve ko kuba uri mu kizamini ,igitutu uba ufite no kuba utakirimo bitandukanye.”

Polisi y’u Rwanda kandi inashikariza ababyeyi kumenya ko ubuzima bwabo ari bo ba mbere bo ku bubungabunga bakirinda kubushyira mu kaga.

ACP Rutikanga  avuga ko kuba umugore atwite agatwara imodoka yegereje kubyara ari amakosa abantu badakwiye gukora.

Ati: “Umubyeyi na we agomba kwimenya, n’iyo hasohoka itegeko runaka, kuko ntabwo Polisi izamenya ngo umubyeyi asigaje iminsi mike ngo yibaruke, umubyeyi iyo ageze cya gihe cyo kubyara ubona ko n’imiterere y’umutima, imyitwarire y’umubiri irahinduka.

Kuba umuntu yakwicara mu modoka agatwara ari muri  icyo gihe ntabwo byakagombye kurindira ko Polisi iza ngo ikubwire ngo oya ntubikore gutyo,  nyir’ubwite yakabaye abyibwiriza.”

ACP Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52