Ntare School Rwanda izafungura imiryango muri Nzeri 2024

Ntare School Rwanda izafungura imiryango muri Nzeri 2024

Ishuri rikuru rya Ntare School Rwanda ryatangiye kwakira abashaka kuryigamo n’abarishakamo akazi bazatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Ni ishuri ryashinzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, rikaba ryatangiye kwakira abakobwa n’abahungu bifuza kuryigamo ndetse n’abakozi bashaka kurisabamo akazi mu gihe imiriro yo kwitegura gutangira muri Nzeri irimbanyije.

Ni ishuri ryahaye ikaze abasaba kwiga cyangwa gukorera muri icyo kigo bo mu Rwanda no mu mahanga.Ntare School Rwanda iherereye mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, yashinzwe biturutse ku gitekerezo cya bamwe mu bize muri Ntare School yo mu gihugu cya Uganda, bashyize hamwe n’Ihuriro ry’abahungu bahoze biga muri iryo shuri, Ntare School Old Boys Association (NSOBA).

Amakuru atangwa n’iryo shuri, avuga ko amasomo azatangira muri Nzeri uyu mwaka, rikakira 80. Damien Paul Vassallo, umuyobozi w’ishuri, yavuze ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2029/30, iryo shuri rizatangira kwakira abanyeshuri bagera ku 1 000.

Muri iryo shuri abanyeshuri b’Abanyarwanda kimwe n’abanyamahanga bazaba bafite integanyanyigisho mpuzamahanga zizibanda kuri siyansi, ikoranabuhanga, ubuhanga mu by’ubwubatsi (Engineering) n’imibare(STEM).’Ubuyobozi bw’irishuri buvuga ko buzakomeza gukora ibishoboka byose ngo ribe indashyikirwa, rigatoza abanyeshuri indangagaciro nzima ndetse no guhindura imyumvire muri sosiyete, aho abanyeshuri bahabwa ibikoresho bihagije mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki kinyejana cya 21.

Vassalo ati: “Ishuri rifite intego yo guteza imbere uburezi bw’indashyikirwa mu masomo, kuzamura imitekerereze y’abanyeshuri, no gufasha abaturage bakazamura imyumvire y’abaturage kugira ngo babategurire guhangana n’ibibazo byo mu kinyejana cya 21.

Turatekereza ko abanyeshuri biga neza kandi natwe dufite inshingano zo kwita ku myigire yabo. Imwe mu ntego zikomeye dufite harimo kubaha ubumenyi buhagije kugira ngo bazemererwe gukomeza kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi.”

Iryo shuri ryubatse kuri hegitari 60 aho rifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 1000.

Ni abanyeshuri bashyiriweho za Laboratwari, amashuri yo ku rwego rugezweho, za Studio zo kwigiramo, ibyumba bizigirwamo ikoranabuhanga, ahazakorerwa imikoro y’ubushakashatsi, ahakinirwa imikino y’amarushanwa atandukanye harimo Handball, koga muri Pisine n’indi mikino itandukanye. Ntare School Rwanda ni ishuri rigamije kuba ryiza muri Afurika.

Hamwe na gahunda y’imyigishirize yo mu Rwanda, izahuriza hamwe abafite impano zidasanzwe mu bijyanye n’imibare, ubumenyi bwa mudasobwa, ubumenyi bw’ibinyabuzima n’ikoranabuhanga kandi rikore nk’ihuriro ryo guhanga udushya no kwihangira imirimo ndetse no gutegura ejo hazaza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 6
etienne

bazakira abanyeshuri kuva kumyaka ingahe ?

cyiza desire

ubwose minerval azaba ari angahe mutubarize pe

Songa seth poda

Nshaka kwiyandikisha

Manzi

Abanyeshuri barifuza link twakoresha kugora ngo twa applying

cyiza desire

nyishyura nyiguhe bro

Eric

Nonese mwabatubwiriye na Babyeyi bakayohereza mu kinyarwanda

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14