Impinduka muri Kaminuza y’u Rwanda n’Amashuri Makuru ya Tekiniki

Impinduka muri Kaminuza y’u Rwanda n’Amashuri Makuru ya Tekiniki

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’amashuri Makuru ya Tenikini (RP) witezweho kunoza imiyoborere n’imyigishirize by’ayo mashuri.

Ni umushinga w’Itegeko wemejwe n’Inama  y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 27 Gashyantare 2024, ukaba utegereje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bawusuzuma bakabona kuwutora.

Munanira Delphin, Umunyamategeko wa (MINEDUC), yabwiye itangazamakuru ko intego nyamukuru y’iryo tegeko ari uguha Kaminuza y’u Rwanda(UR), Amashuri Makuru ya Tekeniki (RP) n’andi  uburenganzira busesuye  bwo gukora mu buryo bumwe, haba mu mikorere ndetse no ku mikoreshereze y’ingengo y’imari bagenerwa.

Ni umushinga w’itegeko ugena imikoranire ihamye hagati ya UR na RP nk’inzego nkuru z’uburezi  za Leta.

Munanira asobanura ko mu mpinduka zateguwe muri uwo mushinga w’itegeko kuri UR, harimo kwagura amashami yayo (Koleji) akava kuri 6 akagera kuri 7, aho hazongerwamo ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo rizaba rifite icyicaro mu Karere ka Nyagatare.

Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM) yari isanzweho izagabanywamo Koleji ebyiri, imwe ibe Koleji y’Ubuhinzi indi ibe Koleji y’Ubuvuzi bw’Amatungo.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko izo mpinduka zitezweho kurushaho kongerera ubumenyi abiga ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo.

Munanira yatangaje ko ishami rya UR rya Huye rizagira ibyicaro (Campus) bitatu, buri kimwe gifite Umuyobozi Mukuru wungirije (Principal) wacyo ndetse UR- Huye  ikazagira uyiyobora yose ari we Muyobozi Mukuru (Resident Principal).

Yagize ati: “Ishimi rya Huye, rizatangira uburyo bushya bw’imiyoborere, Umuyobozi Mukuru azacunga ibikorwa byose akaba ari na we uzagenzura imikoreshereze y’umutungo wa Koleji zindi. Izo Koleji zizaba ziri mu Turere tuzatangazwa, buri imwe izaba ifite Umuyobozi Mukuru wungirije.”

Ku byerekeye amashuri Makuru ya Tekeniki (RP), Munanira yavuze ko impinduka ziteganyijwe ari uguhindura amashuri yitwaga ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRCs) akaba Koleji, mu rwego rwo guhindura inyito yayo ndetse n’igisobanuro yari asanzwe afite.

Munanira yongeyeho ko uwo mushinga w’itegeko ugamije gushyiraho ibyicaro bihamye bya za Koleji za UR mu kwirinda kugenda bihindagurwa mu buryo butari ngombwa, ndetse bikazakorwa hagamijwe ko zikora neza.

Ni umushinga w’itegeko kandi witezweho kwemerera UR na RP kugira uburenganzira busesuye bwo gutanga amasoko ndetse no gukurikirana by’umwahiriko amasoko yo kugura bimwe mu bikoresho byifashishwa mu myigishirize, imyigire no mu gukora ubushakashatsi.

Ati: “Kugira ubwo bubasha ni ingenzi mu kwirinda ubukererwe butari ngombwa bwa bimwe mu bikoresho bya ngombwa, biba bikenewe muri gahunda zateganyijwe mu rwego rw’uburezi”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Uwimana peter

Nonex ko ministry yavuzeko ufite amanita 50 kuzamura none private university zikaba zirimo zibyanga
Urugero:mumashami yibijyanye nubuzima
Barikugendera Kuri gred nka mere
Ugasanga hari umuntu ufite 64% muri biology no muri chemistry ntibirikunde kuba yakwiga ibijyanye nubuvuzi nimutubwire impamvu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14