Inshuti z’u Rwanda zishimishwa no kuvuga neza ikinyarwanda

Inshuti z’u Rwanda zishimishwa no kuvuga neza ikinyarwanda

John Doldo IV uzwi ku izina rya Yohani cyangwa Kanyarwanda ni umukunzi w’ururimi rw’ikinyarwanda. Ni umunyamerika uba mu Rwanda kandi uvuga neza ikinyarwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), yavuze ko abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bashimishwa no kuvuga ikinyarwanda.

Kuri we ururimi rw’ikinyarwanda ni rwiza kandi ntibigoye kukivuga.

Ati: “Ntibigoye kukivuga iyo wagize umuhate wo kugikunda, ukiyemeza kuzajya ugikoresha.”

Akomeza avuga ati: “Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda dushimishijwe no kuvuga neza ikinyarwanda, tugikundishe n’inshuti z’u Rwanda kuko u Rwanda ruragendwa.”

Kanyarwanda nk’inshuti y’u Rwanda, atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare harimo hizihizwa umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka  w’ururimi kavukire ku nshuro ya 21.

Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza.”

Inteko y’Umuco yavuze ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo kurushaho kwita ku rurimi rw’Ikinyarwanda, gutekereza ku kamaro karwo bityo buri wese akiyemeza kurukoresha neza, mu byo avuga no mu byo yandika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44