Abahanga bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda bahawe rugari
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bitangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024.
Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako bakazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye.
Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibisabwa birimo kuba uri Umunyarwanda, kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 21, kuba wararangije aniashuri 6 yisumbuye kandi ufite amanota akwemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda.
Nanone kandi abakenewe ni abafite ubuzima buzira umuze, batigeze bahamwa n’icyaha, cyangwa hari ibyo bakurikiranyweho, kuba batarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse barakorewe ihanagurwabusembwa.
Nanone kandi umusore n’inkumi bakenewe ni abatagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba kuba abakozi ba Leta, indakemwa mu mico no mu myifatire kandi bafite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bitandukanye bitewe n’ishami umunyeshuri azaba agiye kwiga muri Kaminuza.
Mu ishami rya General Medicine, amanota asabwa ni A mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering; amanota basabwa ni A-B mu mashami ya MPG na PCM.
Abifuza kwiga muri Computer Engineering amanota basabwa ni A-B mu ishami rya MPCo. Abifuza kwiga muri Mathematics amanota basabwa ni B-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo.
Abifuza kwiga muri Physics, barasabwa kuba barabonye amanota B-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota B-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB.
Abifuza kwiga mu ishami rya Biology, amanota basabwa ni B-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A-B mu mashami ya MEG, HEG, HGL, HEL, LEG hamwe n’abize TIC bafite amanota 70% kujyana hejuru.
Abifuza kwiga Ubuforomo (Advanced Diploma of Nursing) barasabwa kuba barabonye amanota C-D mu mashami ya PCB, BCG, NIC’B.
Ibyangombwa bazitwaza igihe cyo gukora ibizamini, harimo, Indangamuntu, Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa Noteri, Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge, n’icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.
Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 19 Werurwe 2024, saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:
Intara y’Amajyaruguru: – Mu karere ka Gicumbi ni tariki ya 12 Werurwe kuri Stade ya Gicumbi, mu Karere ka Burera ni tariki ya 13 Werurwe ku Karere ka Burera, mu Karere ka Musanze ni tariki ya 14 Werurwe kuri Sitade Ubworoherane.
Mu Karere ka Gakenke ni tariki ya 15 Werurwe ku kibuga cy’umupira cya Ngando, mu Karere ka Rulindo ni tariki ya 16 Werurwe ku kibuga cya Gasiza.
Umujyi wa Kigali: Mu Karere ka Gasabo ni tariki ya 17 Werurwe kuri Stade ya ULK, mu Karere ka Nyarugenge ni tariki ya 18 Werurwe kuri Kigali Pele Stadium, mu Karere ka Kicukiro ni tariki 19 Werurwe kuri Sitade ya IPRC Kicukiro.
Intara y’Amajyepfo: Mu Karere ka Nyamagabe, ni tariki ya 12 Werurwe kuri Sitade ya Nyamagabe, mu Karere ka Nyaruguru ni tariki ya 13 Werurwe ku kibuga cy’umupira cya Ndago, mu Karere ka Gisagara ni tariki ya 14 Werurwe ku Biro by’Akarere.
Mu Karere ka Huye ni tariki ya 15 Werurwe kuri Sitade ya Huye, mu Karere ka Nyanza ni tariki ya 16 Werurwe kuri Sitade i Nyanza, mu Karere ka Ruhango ni tariki ya 17 Werurwe ku biro by’Akarere, mu Karere ka Muhanga ni tariki ya 18 Werurwe kuri Sitade ya Muhanga, mu Karere ka Karnonyi ni tariki ya 19 Werurwe ku biro by’Akarere.
Intara y’Iburasirazuba: – Mu Karere ka Kirehe ni tariki ya 12 Werurwe ku biro by’Akarere ka Kirehe, mu Karere ka Ngoma ni tariki ya 13 Werurwe i Ngoma ku kibuga cy’umupira, mu Karere ka Nyagatare ni tariki ya 14 Werurwe ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare, mu Karere ka Gatsibo ni tariki ya 15 Werurwe ku biro by’Akarere ka Gatsibo, mu Karere ka Kayonza ni tariki ya 16 Werurwe ku biro by’Akarere ka Kayonza, mu Karere ka Rwamagana ni tariki ya 17 Werurwe ku biro by’Akarere i Rwamagana na ho mu Karere ka Bugesera ni tariki ya 18 Werurwe kuri Sitade ya Bugesera.
Intara y’Iburengerazuba: Mu Karere ka Ngororero ni tariki ya 12 Werurwe kuri Stade ya Ngororero, mu Karere ka Nyabihu ni tariki ya 13 Werurwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, mu Karere ka Rubavu ni tariki ya 14 Werurwe kuri Sitade ya Rubavu, mu Karere ka Rutsiro ni tariki ya 15 Werurwe kuri Stade ya Rutsiro.
Mu Karere ka Karongi ni tariki ya 16 Werurwe ku biro by’Akarere ka Karongi, mu Karere ka Nyamasheke ni tariki ya 17 Werurwe ku biro by’Akarere, mu Karere ka Rusizi ni tariki ya 18 Werurwe kuri Sitade ya Rusizi.
Ikomeze Romeo Moise says:
Gashyantare 14, 2024 at 7:56 pmMurakoze ikibazo mfite ese buriya abantu bize TVET mu ishami rya land survey ko mbona haruguru ntabarimo umuntu afite ubushake aribyo yize ntiyajyamo??
Kanyarwanda alphonse says:
Gashyantare 19, 2024 at 7:00 pmese umuntu ashobora kuzana result level5 kubaragije 2022-2023 akayishyira mubyagobwa