Icyuho cy’ababaruramari b’umwuga cyavugutiwe umuti

Icyuho cy’ababaruramari b’umwuga cyavugutiwe umuti

Mu Rwanda harabarurwa Ababaruramari b’umwuga basaga 1000 bari ku isoko ry’umurimo. Ni mu gihe hari icyuho cy’ababarirwa mu bihumbi 10 nkuko byatangajwe n’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR). Ku rundi ruhande, iki kibazo cyavugutiwe umuti.

Byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya ICPAR n’Ikigo CHANCEN International Rwanda gitera inkunga uburezi cyane cyane ubw’abakobwa.

Kaminuza Umunani zemewe na ICPAR zari zihagarariwe mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Ni amasezerano ashingiye ku guteza imbere abiga amasomo yerekeye ibaruramari ry’umwuga.

Amin Miramago, Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, yasobanuye ko amasezerano yasinywe agamije gufasha Abanyarwanda bashaka kuba ababaruramari b’umwuga.

Abanyeshuri bose bashaka kwiga amasomo ya CAT na CPA kuva mu kwezi kwa gatanu, bazajya bigira ku nguzanyo kandi batangire kwishyura ari uko babonye akazi.

Miramago avuga ko imbogamizi zari zihari ari ukutagira amafaranga ku buryo abanyeshuri bashoboraga kujya kwiga mu bigo bitandukanye bisanzwe bitegura ibizamini bya CAT na CPA.

Yagize ati: “Iki kibazo cyakemutse kuko CHANCEN International irimo gutanga inguzanyo.

Umwihariko w’iyi nguzanyo ni uko nta nyungu yo hejuru yishyurwa.

Yishyurwa ari uko umuntu arangije kwiga kandi yabonye akazi, hakiyongeraho kuba ahembwa amafaranga ari hejuru ya 80,000 Frw.

Ni ukuvuga ngo umuntu uhembwa amafaranga makeya ntabwo yishyura”.

ICPAR itangaza ko aya ari amahirwe adasanzwe, igasaba ababyeyi n’urubyiruko kwitabira iyi gahunda kugira ngo batazacikanwa.

Amafaranga yose CHANCEN International izabona izayashyira muri iyi porogaramu.

Ubuyobozi bwa CHANCEN International buvuga ko bufite hafi miliyoni 21 z’Amadolari y’Amerika bushaka gushyira muri iyi porogaramu.

Bwifuza kandi ko bushaka kuva kuri miliyoni 21 z’amadolari bukagera kuri miliyoni 40 azatangwa nk’inguzanyo ku banyeshuri.

Prof. Kabera Callixte, Umuyobozi wa East African University, ahamya ko aya masezerano agiye gukemura byinshi birimo kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga.

Yagize ati: “Iki ni igisubizo kuko abantu batinyaga kubyiga, icya mbere cyo batinyaga ko bihenze. Ubu rero ubushobozi burabonetse bagiye kwitabira kwiga”.

Dr Mukamusoni Dariya, Umuyobozi w’Ishuri rya Kibogora Polytechnic, avuga ko ubushobozi bwo kwishyura amashuri biruhanya kuko ngo hari abishyura bagera hagati bakava mu ishuri kubera kubura amafaranga.

Ati: “Kubona ICPAR yafatanyije na CHANCEN kugira ngo bafashe abanyeshuri barimo kwiga, ni ikintu cyiza cyane”.

Ubuyobozi bwa ICPAR bwavuze ko mu gihe cy’imyaka 5 ikibazo cy’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, kizaba cyakemutse.

Amin Miramago, Umuyobozi Mukuru wa ICPAR

Amafoto: Uwamariya Cecile

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 6
Vincent N

Muduhe link muri chancern dutangire dukore application

Niyitegeka.daniel

umuntu wize hanze akaba afite transcript na to whom, ariko atarakora graduation, nawe mushobora kumwandika. murakoze

UWISANZE Benilde

Muraho neza nashakaga kubaza niba gutangira gukora application byaratangiye murakoze

Murekatete denyse

Mbanje kubashimira byumwihariko kubwiki giyekerezo, ikibazo mfite ndabaza ese nkumuntu wari waratangiye kuyiga cyakibazo cyubushobozi buke cyaza akabihagarika azakomereza Aho yarageze cg nugutangira bundi bishya?? Akaba afite card igaragaza ko yigaga??

Niyitegeka.daniel

umuntu wize hanze akaba afite transcript na to whom, ariko atarakora graduation, nawe mushobora kumwandika. murakoze

Ernestine uwiringiyimana

Murakoze gutekereza kubize icungamutungo none twabazaga baduhe link dutangire gukora apply kuko twarabyifuje kuyiga biranga ubwo mutwemereye ubufasha tubaye tubashimiye dukeneye information then tukaza kwiga thanks

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14