UR yabaye isubitse gahunda yo kwimurira abanyeshuri i Huye

UR yabaye isubitse gahunda yo kwimurira abanyeshuri i Huye

Nyuma y’aho abanyeshuri 526 biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Gikondo, mu ishami ry’ubukungu mu dushami twaryo 9 basabwe kwimukira i Huye, Kaminuza y’u Rwanda yasubitse iyi gahunda, itangaza ko izasubukurwa mu ntangiro z’umwaka w’amashuri muri Nzeri 2024.

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo bagombaga kwimuka bitarenze ku wa 4 Werurwe uyu mwaka, kuko ari bwo igihembwe cya Kabiri cyari kuba gitangiye.

Ubuyobozi bwa UR bwafashe iki cyemezo nyuma yo kugirana ibiganiro n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu ishami ry’ubukungu.

Itangazo ry’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda rivuga ko abanyeshuri baguma muri Kaminuza i Gikondo kugeza tariki 30 Kamena 2024.

Abanyeshuri basabwa kuzimuka berekeza i Huye, ni abiga mu mwaka wa Kabiri kuko abo mu wa Mbere, batakihabarizwa.

Ni abari mu dushami 9 turimo Banking, Procurement, Business Information Technology (BIT), Insurance, Transportation, Marketing, Accounting, Finance na Human Resource Management (HRM).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14