Gatsibo: Imvura n’umuyaga byasenye ibyumba by’amashuri 2 n’aho abanyeshuri baryama

Gatsibo: Imvura n’umuyaga byasenye ibyumba by’amashuri 2 n’aho abanyeshuri baryama

Mu Karere ka Gatsibo, imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu, yasenye ibyumba bibiri by’amashuri mu ishuri rya Ngarama TSS, inasambura uburyamo (Dortoir) bw’abakobwa ku bw’amahirwe nta munyeshuri wagiriye ikibazo muri ibi biza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko imvura yasenye igice kimwe cy’amashuri ariko ku bw’amahirwe nta wakomerekeyemo kandi abakozi b’Akarere bari gukurikira no gushaka uko amashuri yangiritse yasanwa kugira ngo amasomo akomeze mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Kubera imvura yaguye nijoro irimo umuyaga mwinshi yasenye igice kimwe cy’aho abana barara n’amashuri. Nta munyeshuri wagize ikibazo kuko umuyaga wakuyeho amabati gusa. Itsinda ry’Akarere ryaramukiyeyo riri gukurikirana ngo turebe uko twasana amashuri yangiritse kugira ngo hagire igikorwa mu buryo bwihuse abanyeshuri bakomeze bige nk’uko bisanzwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buhumuriza ababyeyi barerera muri iri shuri n’abaturarwanda kandi buri kwihutira gusana kugira ngo amasomo akomeze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25