Kwigisha neza Ikinyarwanda bifasha umunyeshuri kumenya indimi z’amahanga –REB

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 9, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangaje ko mu gihe abanyeshuri bigishijwe neza kuvuga no kwandika ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda biborohereza no kumenya indimi zindi z’amahanga kuko zikoresha ibimenyetso bisa.Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, ubwo REB yatangaga impambyabumenyi ku barimu 42 bigisha mu mashuri Nderabarezi bahuguwe ku kwigisha neza abanyeshuri gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda.

Ni amahugurwa agamije konaza imyigishirize y’Ikinyarwanda yateguwe na REB ifatanyije na Kaminuza ya Florida yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibinyujije mu mushinga USAID Tunoze Gusoma, yatangiye kuva muri Mata 2022 ageza mu Kuboza 2023.

Mugenzi Ntawukuriryayo Léo ,Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko iyo umwana ateguwe neza, akigishwa neza ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda bimufasha no kumenya izindi ndimi.

Ahamya ko guhugura aba barezi bigisha mu mashuri nderabarezi (TTC) bibasha gutegura neza abarimu b’ejo hazaza.

Ati : “Icyo aya mahugurwa agamije ni ugufasha abarimu bigisha mu mashuri nderabarezi, abarimu muri ayo mashuri bahuguwe neza kwigisha ururimi gakondo kandi bigisha abarimu cyangwa se abanyeshuri bazaba abarimu, ntabwo ari nonaha tubitangiye kuko hari n’umushinga witwa Soma Umenye na wo wigisha abarimu bacu kuvuga ikinyarwanda neza”.

Yakomeje agira ati : “Mujya mwumva bavuga ngo hari aho abana barangiza umwaka wa gatatu batazi gusoma no kwandika, buriya nta handi bipfira , ni uburyo bw’imyigishirize, kwa kundi umwana azafashwa gutahura amajwi, kuyahuza n’ikimenyetso kugira ngo azamenye kuvanamo ijambo.

Muzarebe ubu umwana uzi kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda bimufasha kuvuga n’urundi rurimi rw’icyongereza n’Igifaransa n’izindi, kubera ko bya bimenyetso bikorerwa muri rwa rurimi rw’Ikinyarwanda ni na byo bikoreshwa no mu zindi ndimi, iyo rero wabitahuye bikorohera no mu kuzikoresha.”

Abarimu bahawe aya mahugurwa bahamya ko yabongereye ubumenyi ku buryo bagiye kunoza imyigishirize.Bunani Janvier wigisha mu kigo cya TTC Save ati: “Ikintu rero nungutse, uburyo twigishagamo wasangaga buhera mu mvugo ariko ubu ngubu tubanza kwerekana ibyo dukora tukabikora tubishyize no mu ngiro, ku buryo wa mwana twigishije na we agerageza kwigana ibyo yatwigiyeho”.

Mukantamati Amen wigisha muri TTC Mbuga mu Karere ka Nyamagabe yagize ati: “Abafite intege nke mu isomo tugerageza kubafasha buri wese akungukira mu isomo kandi ntawe usigaye inyuma”.

Mugisha Mutembeya Vincent umuyobozi w’umushinga wa USAID Tunoze Gusoma wateguye amahugurwa avuga ko mu gutegura amahugurwa babonaga ko hari ikibazo cy’abarimu bari bagikoresha uburyo bwa gakondo mu myigishirize yabo bikadindiza abanyeshuri.

Ati: “Mbere yo gutangira guhugura aba banyamwuga muri aya masomo twabanje gukora igenzura ngo tumenye ubumenyi butangwa mu mashuri nderabarezi, tubona gutegura gahunda ibafasha gutegura uko bazajya batanga ubumenyi mu mashuri nderabarezi kuko twabonaga abarimu bagikoresha uburyo bwa gakondo mu kwigisha.”

Yakomeje agira ati: “Ugasanga basoma ibitabo nta bikoresho bafite bifasha umwarimu ndetse n’uburyo bwo gufasha abanyeshuri kugendana n’umwarimu mu gihe cyo kwiga, aya mahugurwa rero yafashaga abarimu kumenya kwigisha bijyanye n’ibigezweho ku rwego mpuzamahanga , aho abanyeshuri na bo bahabwa umwanya wabo bijyanye n’ubushobozi bafite”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 9, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE