Junior Giti asanga kuba umujyanama w’umuhanzi urusha ubwamamare bisaba kwigomwa

Junior Giti asanga kuba umujyanama w’umuhanzi urusha ubwamamare bisaba kwigomwa

Junir Giti uzwi cyane mu gusobanura filime yatangaje uko kuba umujyanama w’umuhanzi urusha ubwamamare bigoye ariko kandi iyo ushaka ko uwo muhanzi agira aho agera wirengagiza ubwamamare bwawe.

Giti yabigarutseho mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu ijoro ry’itariki 25 Ukwakira 2026, avuga ko bikwiye ko iyo umuntu yiyemeje kuba umujyanama w’umuhanzi bikwiye ko yiyambura umuntu yari asanzwe ari we akambara indi sura.

Yagize ati: “Kuba umujyanama w’umuhanzi bisaba kwiyambura isura yawe ufite ukambara iyindi. urugero rwa hafi nka njye, umuntu nka Chris Eazy, aba yaraje nsanzwe mfite izina ariko hari aho nageraga nkashyira hasi izina ryanjye nkavuga nti uko biri kose naje gushaka umugati ndava ahangaha abantu bo mu rugo bagomba kurya [….].

Sinakinisha umugati ngo ni ukubera izina mfite, aho ushinzwe umutekano w’umuhanzi (Bouncer) atinze, uhita ubikora, ukamenya neza ko ku rubyiniro nta kintu na kimwe kibuze, aho ubona hakenewe amashusho magufi ukayafata ugahita usangiza abakunzi be.”

Akomeza agaragaza imbogamizi yagiye ahura na zo ndetse ko abenshi iyo batabyitayeho bishobora kubateranya n’abahanzi bagira inama bagitangira gukorana.

Ati: “Hari igihe twajyaga ahantu twakwinjira ahari ibubera igikorwa twitabiriye ukumva abitabiriye bavuga izina ryanjye ariko sindibufate amashusho ya Chriss Eazy ngoi nshyiremo izina rya Junior Giti, icyo gihe ahawe ukuramo amajwi (muting) ugashyiramo umuhanzi, iyo udafashe umwanya ngo umuharire ni bwo mubipfa.”

Giti avuga ko abajyanama bose bakwiye kwiyumva mu isura y’umubyeyi ku byamamare bibarizwa mu bujyanama bwabo kuko ubusanzwe umubyeyi ari we wenyine utagirira ishyari umwana we, kuko iyo udafite icyo kintu muri wowe gukora ubujyanama bishobora kudakunda.

Giti avuze ibi mu gihe aheruka gusinyisha umuhanzi Chiboo muri kompanyi ye ya ‘Giti Business Inc’ mu gihe cy’imyaka itanu, bituma Chiboo aba umuhanzi wa kabiri agiye gufasha mu rugendo rwe rwa muzika nyuma ya Chriss Eazy.

Giti avuze mu gihe aherutse gusinyisha Chiboo muri ‘Giti Business Inc’
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Venezuela: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wari mu buhungiro yatahutse 26 Ukwakira 2026 Saa 13:05
  2. Uganda yashyiriyeho akato k’iminsi 21 ku bayinjiramo baturutse muri RDC, kubera Ebola 26 Ukwakira 2026 Saa 12:34
  3. Perezida Lula yatsinze amatora, yegukana manda ya kane muri Brazil 26 Ukwakira 2026 Saa 11:02
  4. Israel Mbonyi, Joe Mettle mu bahembuye abitabiriye igitaramo ‘Praise Unlimited’ 26 Ukwakira 2026 Saa 10:45
  5. Real Madrid yatsinze FC Barcelone, Kilyan Mbappé yandika amateka 26 Ukwakira 2026 Saa 07:49