Umunyamakuru Divin Uwayo yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga

Umunyamakuru Divin Uwayo yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio z’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Divin Uwayo, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Ellen Toni bitegura kurushinga.

Ni amakuru yatangajwe n’uyu munyamakuru yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tairki ya 1 Ukwakira 2026.

Yagize ati: “Uyu munsi twahisemo urukundo rw’ubuziraherezo. Imitima ibiri, isezerano rimwe, urugendo rwo kwibanira iteka ruratangiye”.

Nubwo aba bombi batangaje ko batangiye urugendo rwo kwitegura kurushinga ntibigeze batangaza igihe ubukwe bwabo buzaberera.

Divin Uwayo ni Umuyobozi wa Radiyo za RBA kuva ku wa 5 Ugushyingo 2024 akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe. Kuva mu 2017 kugeza uyu munsi, amaze imyaka icyenda akorera ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Mbere yaho, Divin Uwayo yanyuze kuri RC Musanze.

Ellen Toni yambitswe impeta na Divin Uwayo bitegura kurushinga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22