Kwibohora32: Ubutumwa bw’ibyamamare ku Kwibohora

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 4, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Kwizihiza umunsi wo Kwibohora ni igikorwa gikora ku marangamutima ya buri mu Nyarwanda wese ukunda igihugu cye unakifuriza ineza cyane ko uhatse amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, no kubohora Igihugu cyari kiboshywe n’ubwicanyi bushingiye ku ivangura.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 32, Abanyarwanda biganjemo ibyamamare bageneye ubutumwa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza amarangamutima yabo.

Muri iyi nkuru Imvaho nshya yakwegeranyirije ubutumwa bw’ibyamamare bugaragaza uko bishimiye kwibohora ku nshuro ya 32 aho abenshi bahuriye ku gushima Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zabohoye Igihugu zikagarura ubwisanzure kuri buri Munyarwanda.

Umuhanzi uri mu bakunzwe banaririmbye indirimbo zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora Igihugu, Mariya Yohana yafashe amashusho aririmba imwe mu ndirimbo ze yise ‘Ubutwari bw’Inkotanyi’ aboneraho nanone gushimira izo ngabo.

Yagize ati: “Bana b’u Rwanda mwese ariko by’umwihariko ababohoye iki gihugu cyacu, njyewe ku myaka yanjye no mu mubano wacu, mbifurije umunsi mwiza w’ibyo mwatweretse mubohora igihugu dufite ubu, tukaba turi amahoro kubera mwebwe. Sinabona icyo nababwira kugira ngo mwumve ibyishimo dufite twese, Abanyarwanda babazi kandi tukibabona n’ubu ibyo mwadukoreye biduhesheje agaciro. Mwarakoze bana beza.”

Yakomeje asaba abamukurikira kandi bamukunda gufatanya bagasigasira ibyagezweho ndetse bubaka n’ibindi bikorwa bishya birushaho guteza imbere Igihugu. Ati: “Mureke dukomeze turwubake mwaduhaye intangiriro kandi nzima tugomba kurwubaka tugasigasira noneho ibyo twagezeho. Intego ni iyo ni na yo y’ubumwe bwacu.”

Umuhanzi Tom Close yasangije abamukurikira amafoto atandukanye y’ingabo zari iza RPA agenda agaragaza ubutwari bwabo anabashimira uburyo bitanze nubwo bari bakiri bato ariko bakitangira Igihugu kikazuka. Yanditse ati: Bari bato batari gito. Iz’amarere mwarakoze! Umunsi mwiza wo kwibohora kuri twese.”

Uvanga imiziki Gloria Bobette Gahigana uzwi nka Dj Pinky yasangije abamukurikira ifoto imugaragaza Perezida Kagame amufashe mu biganza maze amugenera ubutumwa bumushimira. Yanditse ati: “Nabaye uwo ndi we, uyu munsi kubera urukundo wakunze igihugu cyacu n’umuhate wawe mu kubaka u Rwanda aho ikiragano cy’ahazaza kizabaho mu mahoro, icyizere n’agaciro. Warakoze guha ababyeyi bacu impamvu yo kongera kumwenyura, nyuma y’iminsi myinshi yari yuzuye amarira n’umubabaro, kubaho mu bwoba no kubabazwa bitavugwa [….]”

Umuhanzi Cyusa Ibrahim we yagize ati: “Igihugu cyacu cyavuye mu ivu ubu kirangamiwe n’amahanga yose hirya no hino, Umunsi mwiza wo Kwibohora kuri buri wese. Turi igihugu cyishimye.”

Umuhanzi akaba n’umutoza w’itorero ry’Igihugu Massamba Intore ubwo yaganiraga na RBA yagaragaje ko Inganzo yatabaye kandi yagize uruhare ku rugamba rwo kubohora Igihugu anagaragaza igisobanuro cyo Kwibohora kuri we.

Ati: “Kuri jyewe umunsi wo Kwibohora undutirira Noheri n’Ubunani kuko ni bwo numva nzutse ni bwo numva ko ibyo twaharaniye twabigezeho kandi kwibohora bigomba gukomeza, buri wese akibohora mu byo arimo ariko uwo munsi akishima. Inganzo yo yaratabaye ni na yo mpamvu hari ibitaramo njya nkora nise gutyo.”

Massamba avuga ko Inganzo yatabaye mu buryo butatu harimo kongerera imbaraga (molare) ingabo, gukangurira Abanyarwanda bari hirya no hino kuzirikana umuco wabo ariko banabibutsa ko batanga umusanzu ku rugamba ndetse no gutera ubwoba abo bari bahanganye kuko hari indirimbo bumvaga bakagira ngo bageze mu Rwanda. Ati: “Iyo bumvaga ngo turaje ibihumbi by’abasore bagiraga ubwoba bakibaza ko tugeze Nyabugogo.”

Bumwe mu butumwa Tom Close yasangije abamukurikira
Cyusa Ibrahim yashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu agaragaza ko u Rwanda ari Igihugu kishimye
Dj Pinky yashimiye Perezida Kagame ku cyizere aha abakiri bato
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 4, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE