Dorcas na Vestine ntibagitaramiye muri Canada

Dorcas na Vestine ntibagitaramiye muri Canada

Itsinda ry’abaramyi rizwi nka ‘Vestine na Dorcas’ batangaje ko batakitabiriye igitaramo bari bategerejwemo muri Canada, bavuga ko kutazaririmba kwabo byatewe n’impamvu z’abagiteguraga.

Mu butumwa bageneye abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 7 Nzeri 2026, abo baramyi biseguye ku bakunzi babo bavuga ko ntaho bahuriye n’izo mpinduka icyakora byaturutse ku byo batumvikanyeho n’abategura icyo gitaramo cyari kiswe ‘Vancouver Warship Encounter’.

Banditse bati: “Bakundwa bafana kandi bakunzi bacu kuri buri wese wari udutegereje mu gitaramo ‘Vancouver Warship Encounter’, bitewe n’imbogamizi zitari zitezwe zaturutse ku bategura, ntabwo tukibashije kwitabira icyo gitaramo.”

Bakomeza bashimira cyane abakunzi babo ku bufatanye, urukundo no kubashyigikira badahwema kubagaragariza mu bihe byose banyuramo.

Bati: “Tubiseguye ku ngaruka izi mpinduka zishobora kugira. Dukunda kandi dushimura kudushyigikira byanyu bihoraho, kandi si twe tuzarota twongeye kwifatanya namwe mu kuramya, ikindi gihe. Murakoze ko mudahwema kuba kimwe mu bice bigize urugendo rwacu.”

Nubwo iri tsinda ryatangaje ibyo, ku ruhande rw’abategura ‘Vancouver Worship Encounter’ rwo ntawe urasobanura ku mugaragaro impamvu y’ibibazo byatumye iryo tsinda ritakibashije kucyitabira.

Dorcas na Vestine baheruka gutaramira muri Canada ku wa 15 Ugushyingo 2025, ubwo bahasorezaga urugendo rw’ibitaramo bya “Yebo Concerts” birimo n’icyabereye mu Mujyi wa Edmonton uri mu Ntara ya Alberta, muri Canada.

Byari biteganyijwe ko Vestine na Dorcas bazitabira icyo gitaramo tariki 12 Nzeri 2026, kuva saa 11:00 z’umugoroba kugeza saa 5:00 za mu gitondo, kuri 5588 188 St, Surrey, BC.

Igitaramo Vestine na Dorcas bari bafite muri Canada bagisubitse
Vestine na Dorcas ntibakitabiriye igitaramo cya Vancouver Warship Encounter
Vestine na Dorcas bamaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  2. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  3. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  4. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  5. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48