Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa
Bamwe mu byamamare nyarwanda bashenguwe n'urupfu rw'umuhanzikazi wari inararibonye, Nyiranyamibwa Suzanne, bamugenera ubutumwa abandi bagaragaza ibyo bamwibukaho kandi bahamya ko u Rwanda ruhombye umuntu w’ingirakamaro. Inkuru y'akababaro y’urupfu rwa Nyiranyamibwa Suzanne yatangajwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, umuryango we wemeza ko yazize uburwayi. Ni inkuru yashegeshe abakunzi b'umuziki batangira kwandika ubutumwa bugaragaza uko bababajwe n'itabaruka ry'uwo bafataga nk'umubyeyi, inshuti n'umunyempano udasanzwe. Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damscène yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko u Rwanda ruhombye umuhanzi ukomeye. Yanditse ati: "Uruhukire mu mahoro mubyeyi, muvandimwe, nshuti ya benshi, Intore, Imfura y'ababyeyi Suzana Nyiranyamibwa. Utabarutse ukunzwe, wahojeje abatagira ingano, amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi." Ndakwibuka nk’ejo mu…
17 Ukwakira 2026 Saa 11:14






































