Jose Chameleone yikuye mu gitaramo yari ategerejwemo cyiswe ‘Summer Holiday’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umunyabigwi mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba Jose Chameleone yiseguye ku bakunzi be ku bwo kwikura mu gitaramo yari ategerejwemo cyiswe ‘Tuli Wabweru Family Day Out’ avuga ko ari ukubera ibibazo bya tekinike n’imbogamizi zijyanye no kwamamaza bitari byitezwe kandi badashobora kugenzura.

Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete yitwa ‘Sabula Entertainment’ aho yagombaga guhuriramo na ‘Afrigo Band’ n’abandi icyakora avuga ko yifuriza abazitabira igitaramo kuzaryoherwa anasezeranya kubataramira vuba.

Jose Chameleone yabitangaje ku mugoroba w’itariki 6 Nyakanga 2026, abinyujije mu itangazo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yisegura ku bakunzi be bari biteguye gutaramana na we.

Yanditse ati: “Kubera ibibazo bya tekiniki n’imbogamizi zijyanye no kwamamaza bitari byitezwe kandi bitari mu bushobozi bwacu kubigenzura, tubabajwe no gutangaza ko twikuye muri iki gitaramo. Twifurije Afrigo Band, Richmond Promoz n’abazitabira bose kuzagira umugoroba mwiza kandi wuzuye ibyishimo.

Nta gushidikanya, Jose Chameleone azabataramira vuba, Imana nibishaka, mbashimiye ku rukukundo no kunshyigikira mukomeje kungaragariza.”

Jose Chameleone atangaje ibi nyuma y’uko mu mpera za Kamena yari yasubitse nanone uruhererekane rw’ibitaramo yateganyaga gukorera muri Canada avuga ko ibyo bitaramo byari biteganyijwe gutangira tariki 26 Nzeri 2025, avuga ko abisubitse kubera ikibazo cy’icyorezo cya Ebola cyari cyabonetse muri Uganda. Byari biteganyijwe ko icyo gitaramo Jose Chameleone yikuyemo cyari kuzaba tariki 25 Nyakanga 2026, akaba yabisubitse kubera imbogamizi yahuye na zo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE