Umukinnyi wa filime Temitope Osoba yitabye Imana

Umukinnyi wa filime Temitope Osoba yitabye Imana

Umukinnyi wa filime wo muri Nigeria, Temitope Osoba, yitabye Imana ku myaka 40, nyuma y’igihe yari amaze arwaye kanseri. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026, n’inshuti ye Alesh Ola Sanni basanzwe bakinana filime, wavuze ko Osoba yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Alesh Ola Sanni yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mukinnyi wa filime, agira ati: “Kuva ejo nijoro sinigeze mbasha gusinzira. Birababaje cyane. Ruhukira mu mahoro mushiki wanjye nkunda, Temitope Osoba. Twagiranye ibihe byiza ndetse dusangira byinshi bitazibagirana. Tuzongera guhura. Mu by’ukuri sinzi icyo navuga. Mana yanjye.”

Amakuru aturuka ku nshuti za hafi za Temitope Osoba avuga ko yari amaze igihe afite uburwayi bwa cancer y’ibere ndetse akaba yari amaze hafi imyaka ibiri abazwe, bikaba ari na byo bakeka ko byagize uruhare mu rupfu rwe.

Ikinyamakuru Daily Post cyatangaje ko mu Ugushyingo 2024, Temitope Osoba yari yasabye ubufasha bw’amafaranga kugira ngo abashe kongera kubagwa, ariko ubuvuzi bwe ntibwagenda neza kugeza ubwo ahatakarije ubuzima.

Temitope Osoba yari umwe mu bakinnyi ba filime bazwi muri Nollywood, yatangiye umwuga wo gukina filime mu 2005 abinyujije muri filime Ijoya, mbere yo kwamamara cyane mu 2009 nyuma yo gukina muri Ogun Mi.

Yanagaragaye mu zindi filime zirimo Igboro Ti Daru, Abimbola, Anu Oju Mi, Omotara Johnson, Gucci Girls na Oga Sailor. Temitope Osoba yavutse ku wa 2 Ukuboza 1985, yitabye Imana afite imyaka 40 nyuma y’igihe arwaye kanseri.

Umukinnyi wa filime Temitope Osoba yitabye Imana ku myaka 40
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25