Ray J. yajyanwe kwa muganga igitaraganya

Ray J. yajyanwe kwa muganga igitaraganya

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Ray J. yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo ubwo yari ari mu kiganiro yatambutsaga mu buryo bwa ‘Live’.

Ni ikiganiro yakoraga ku mugoroba w’itariki 1 Ukwakira 2026, aho yakoraga kimwe mu biganiro yise yise ‘Rayhab’ amaze iminsi akora aho yari yatangaje ko ateganya kubikora mu minsi 180, icyakora byaje kugenda nabi aremba bitunguranye abo bari kumwe bamwihutana kwa muganga ikiganiro kitarangiye.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu ijoro ry’itariki 01 Ukwakira agaragaza Ray J. aryamye, nta mwambaro wo hejuru afite, afite ibyuma by’ubuvuzi byometse ku gituza mbere y’uko ajyanwa kwa muganga, ari kumwe n’abantu batandukanye barimo na Nyina, Sonja Norwood.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Ray J. yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima nubwo abaganga bari batarabyemeza ariko bakavuga ko amaze igihe ahanganye n’indwara z’umutima.

Ray J. amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima kuko muri Mutarama 2026, yari yarajyanywe mu bitaro i Las Vegas kubera umusonga n’ububabare bwo mu gituza. 

Nyuma yaho avuga ko abaganga bamubwiye ko umutima we wari ufite ubushobozi bwo gusunika amaraso bwari ku gipimo cya 25% gusa. 

Nyuma y’aho Ray J. yongeye kujyanwa mu bitaro muri Gicurasi 2026, Nyuma yo gukubitwa hasi mu mukino wari wahuje ibyamamare yahuriyemo na ‘Supa Hot Fire’.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30