Don Jazzy yakeje Ayra Starr wamuhinduriye ubuzima bahuriye kuri Instagram

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Umuyobozi wa Sosiyete y’umuziki ya Mavin Records, Don Jazzy, yatangaje ko atari we gusa wagize uruhare mu kuzamura umuhanzi Ayra Starr, ahubwo ko na we yamuhinduriye ubuzima mu buryo bukomeye.

Don Jazzy yabigarutseho nyuma y’uko umwe mu bakunzi b’umuziki ku rubuga rwa X ashyizeho ifoto ya Ayra Starr akiri mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ashimira Don Jazzy uruhare yagize mu kumufasha kugera ku rwego agezeho uyu munsi.

Don Jazzy yagiye mu bitekerezo by’iyo nyandiko maze agaragaza ko umunsi yabonye bwa mbere amashusho ya Ayra Starr aririmba ari umwe mu minsi y’ingenzi mu buzima bwe, kuko uyu muhanzi na we yamugiriye akamaro gakomeye.

Yanditse ati: “Nshimira cyane umunsi nerekewemo amashusho ye magufi aririmba freestyle yari kuri Instagram. Nta gushidikanya, na we yahinduye ubuzima bwanjye. Kandi kuva icyo gihe, nta kindi yakoze uretse kuba umukobwa w’inzozi.”

Ayra Starr yatangiye gukorana na Mavin Records mu 2020, atangira gukora no gusohora indirimbo zamufashije kumenyekana cyane, zirimo Bloody Samaritan na Rush.

Rush ni imwe mu ndirimbo zamuhesheje kwamamara cyane ku rwego mpuzamahanga, bituma Ayra Starr aba umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye kandi bakunzwe muri Afurika.

Kuri Don Jazzy, Ayra Starr si umuhanzi w’umukobwa gusa yafashije gutangira umwuga wa muzika, ahubwo ni umuntu avuga ko yagize uruhare mu guhindura ubuzima bwe. Akomeza gushimira umunsi yamenyeyeho impano ye binyuze ku mashusho magufi yamubonyeho aririmba freestyle kuri Instagram.

Ayra Starr yashimagijwe na Don Jazzy usanzwe ari umujyanama we
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE