Guca kwambara utikwije byateje impaka mu byamamare

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Icyemezo cyo gutangira gusubizayo abakobwa bitabira ibitaramo batikwije (bambaye imyanda igaragaza ibice bimwe by’ibanga by’umubiri ) cyateje impaka mu byamamare aho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bagaragaje ibitekerezo bamwe bashima icyo cyemezo abandi bakinenga bivuye inyuma.

Izo mpaka zije zikurikira igikorwa cya Polisi giherutse kuba cyo gusubizayo bamwe mu bakobwa bashinjwa kutikwiza bari bitabiriye igitaramo cya Diamond Platnumz cyabaye tariki 29 Kanama 2026, i Kigali mu kibuga giparikwamo imodoka ku nyubako ya BK Arena.

Hari abamaganiye kure icyo cyemezo

Ku ikubitiro Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yasabye ko umuco n’iterambere ry’inganda ndangamuco byahuzwa mu buryo buboneye aho guhutaza bamwe.

Yagize ati: “Sosiyete ishobora gukomeza kurinda indangagaciro, icyubahiro n’imyitwarire myiza, ariko ikareka abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli bakagira umudendezo wo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza.”

Ibyo yavuze byashimangiwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, wifashishije imbuga nkoranyambaga akavuga ko imyambarire y’umugore itagomba gukoreshwa nk’impamvu yo gusobanura cyangwa kugenzura imyitwarire y’umugabo, ko ahubwo buri muntu agomba kubazwa ibikorwa bye.

Umunyamakurukazi Michèle Iradukunda, kuri X, yagaragaje ko yababajwe cyane n’ibyabaye mu gitaramo cya ‘Diamond Platnumz Experience’, aho abakobwa n’abagore bari bambaye batikwije basubijwe inyuma.

Ati: “Niba hari uburyo bwashyizweho bwo kwambara mu gitaramo, mubwire abantu mbere y’uko bagura amatike bakaza babyubahirije. Ariko gusubiza umugore inyuma mu ruhame kubera ibyo yari yambaye? Uru ntabwo ari rwo Rwanda twakwifuza.”

Umuhanzikazi Nirere Chanel uzwi  nka Miss Chanel yanditse ku rubuga rwa Instagram ati: “Ariko ubundi irari ry’abagabo riba ikibazo cy’u Rwanda kubera iki? ku buryo rituma umwana w’umukobwa abaho adatekanye kugeza n’aho afatirwa ibyemezo bidafite ishingiro hejuru y’abo bafite imyitwarire idahwitse.”

Hari abashyigikiye icyo cyemezo

Nubwo ari uko bimeze kuri bamwe mu byamamare ariko hari n’abandi babona ko bikwiye ko abantu bimakaza umuco wo kwambara bakikwiza aho kuguma mu bihe byo guharanira ko bakomeza kubareka ngo bambare imyambaro itabaheshesha agaciro.

Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa Filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yandite ati: “Ese twambaye tukikwiza nk’uko Igihugu, ababyeyi, n’Imana babishaka twapfa, ba Nyampinga beza, n’ubundi ko ibyo kwisaza ntacyo bihindura ahubwo ari twe dusabwa guhinduka mu myambarire! Imideri ntishobora gusimbura indagaciro n’icyubahiro n’umwimerere w’umugore cyangwa Igihugu.”

Umusizi Junior Rumaga yunzemo ati: “Hari aho imyambarire ishobora kwegera cyane ibyo twakwita kwambara ubusa cyane cyane iyo ahagenewe gupfurikwa hasigaye hagaragara  cyangwa hakambikwa n’imyambaro ya ntayo […].

Nk’urubyiruko turi mu gisekuru cyo kurangwa n’ubwisanzure muri byinshi no kwakira umwihariko wa buri muntu, kandi ni byiza, ariko mu gihe twakira ibigezweho, ntitwakibagiwe ubwiza n’ubwenge bikubiye mu muco wacu uko ugenda ukura. Ni byo imibiri yacu ikwiye ubwisanzure ariko no kubahwa […]”

Ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yagaragaje ko ababyeyi n’abayobozi badakwiye kurebera imyambarire idahwitse igaragarara cyane mu rubyiruko.

Yagize ati: “Nirirwa mbona intambara ku mbuga nkoranyambaga, abana bato birirwa bambara ubusa bakajya ku mihanda, uwambara ubusa se ararata iki se abandi badafite, nta dini, nta muryango bibaho byo kwambara ubusa. Ariko kuriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo.”

Yongeyeho ati: “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano turi abayobozi mu nzego zitandukanye inshingano tuzaba twuzuza ni izihe, tuzibaze ni izambika ubusa? Abanyarwanda ni uko abana tubarera.”

Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane, yatawe muri yombi mu 2022, nyuma yo kugaragara muri B.K Arena mu gitaramo yambaye imyambaro bamwe bemezaga ko yerekanaga ingingo z’umubiri z’ibanga.

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Mugabekazi afungwa by’agateganyo, ariko yaje gufungurwa tariki ya 19 Kanama 2022, hashingiwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha. Kuva ubwo, urubanza rwe ntirwongeye kuba.

Iyi ngingo ya 143 y’itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018, iteganya ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri. 

Abakobwa bitabiriye igitaramo cya Diamond basubijweyo bashinjwa kwambara batikwije
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE